Passy Kizito yasinye muri kompanyi yo mu Bwon... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Passy 'Kipa' wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Ndemeye', yabwiye InyaRwanda ko mu kwezi gushize ari bwo yashyize umukono ku masezerano wo gukorana n'iyi kompanyi isanzwe izobereye mu kumenyekanisha ibihangano by'abahanzi, yisunze imbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse mo mu bitangazamakuru.

Uyu muhanzi yavuze ko yari akeneye imbaraga z'abandi bantu bamufasha kwambutsa ibihangano bye imipaka. Ati 'Nk'uko ubizi turi mu Isi ya 'Digital' aho usanga cyane cyane ibihangano by'umuhanzi bicuruzwa kuri ziriya mbuga, rero nari nkeneye umuntu ufata ibihangano byanjye akabigeza ku rwego mpuzamahanga, ntibigarukire mu Rwanda kandi nasanga 'Imigongo Labs' babishoboye.'

Passy Kizito avuga ko amasezerano y'imyaka ibiri yagiranye n'iriya kompanyi ashobora 'kuzongerwa bitewe n'umusaruro uzatangwa n'imikoranire'. Uyu muhanzi avuga ko iyi kompanyi izita cyane ku kumenyekanisha ibihangano agiye gutangira gushyira hanze, ariko kandi bazamushakira n'amasoko.

Ati 'Ni abantu bamenyereye aka kazi, ku buryo tuzakorana mu bijyanye no kunshakira amasomo nk'ibitaramo cyangwa se ibirori byo kuririmba. Ni abantu tuzakorana cyane ku ruhande rwo kumenyekanisha ibihangano gusa, urabizi umuhanzi aba afite ibintu byose gukora, aba rero tuzita cyane ku ruhande rw'ibihangano.'

Passy Kizito atangaje ibi mu gihe ari mu myiteguro yo gushyira yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Golo' yakorewe mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element. Ni indirimbo avuga ko yitezweho gukunda ashingiye ku kuntu yayikoze.

Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Basi Sorry' yakoranye an Chriss Eazy. Iyi ndirimbo yihariye impera za 2022, kuko yasohotse tariki 29 Ukwakira 2022, ubu imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 4.

Frank Nsenga, Umuyobozi wa 'Imigongo Labs' yatangiye gufasha Passy Kizito kumenyekanisha ibihangano bye


Passy Kizito yatangaje ko yasinye imyaka ibiri muri kompanyi 'Imigongo Labs' hagamijwe kumenyekanisha ibihangano bye


Passy yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo yise 'Golo' 


Nsenga washinze kompanyi 'Imigongo Labs' ifasha mu kumenyekanisha ibikorwa by'abahanzi 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BASI SORRY'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142207/passy-kizito-yasinye-muri-kompanyi-yo-mu-bwongereza-mu-kumenyekanisha-ibihangano-bye-142207.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)