Pastor Cleophas Barore yahuguye abashumba b'a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, ni bwo abashumba bayoboye amatorero atandukanye akorera umurimo w'Imana mu Mujyi wa Kigali bateraniye ku rusengero rw'Itorero Anglican ruherereye i Remera, aho baganiraga ku nyigisho zitandukanye zishingiye ku buyobozi n'ububyutse.

Umwe mu baganirije aba bakozi b'Imana, ni Pastor Barore Cleophas, umushumba mu Itorero ADEPR wavuze ku buryo bukwiye gukoreshwa mu isakazwa ry'amakuru muri iki gihe Isi n'igihugu bikomeye kwihuta mu ikoranabuhanga.

Barore yavuze ko muri iki gihe abantu bose by'umwihariko abakiri bato bimukiye kuri interineti, aho bagera bakiyoberanya bitewe n'amategeko n'amabwiriza aharangwa ku buryo bigoranye kuhatandukanyiriza abanyangeso nziza n'abanyangeso mbi kuko abenshi biyita amazina atari ayabo byaba ngombwa n'amafoto abaranga bagashyiraho ay'abandi. 

Kimwe mu bibazo by'ingutu abashumba benshi bakomeje kwibaza muri iki gihe, ni ukwibaza niba bakwiriye kujya kuri izi mbuga nkoranyambaga bigaragaza nk'abashumba cyangwa niba bakwiye kujyayo biyoberanije kugira ngo bisanishe n'abo bayoboye muri iki gihe.

Akomoza ku mvugo zidasanzwe zikoresha ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe, Barore yagize ati: "Bafite n'imvugo zabo zitandukanye n'izo twe dusanzwe dukoresha. Ijambo 'gutwika' muri iyo Si y'ikoranabuhanga, baryemeranijweho ntacyo ritwaye. Ariko mu Isi isanzwe y'abantu tugenda, gutwika ni ikibazo ariko hariya ho si ikibazo baratwika bakimanukira bakigendera. 

Ngo ni ku mihanda, iyo mihanda ubanza itagira ibyapa, igirayo abafana n'abakurikira. Aho niho abantu bagiye, ayo makuru arizewe. Hariyo abacuruzi, hariyo indaya, hariyo serivisi zose abantu bashobora gukenera n'izo badakeneye."

Yakomeje abwira abashumba ati: "Kuko rero abantu burya dushumbye mu nsengero ariho batuye, dukwiye kuba tubabaza ngo 'iyo uriyo witwa nde kugira ngo no mu buryo bw'umwuka nzagufashe?' Abakristo bacu bariyo ariko bitwa bande? Bakorayo iki? 

Niba tunabakurikiyeyo tugiyeyo turabashyira iki? Turajya kubibutsa iki? Kubera ko tekinoloji yababwiye ko kuri uwo mubumbe byemewe kwiyoberanya. Hanyuma rero aba bantu biyoberanije, umushumba azamenya abe bariyo ate? Ese ho nta bashumba wenda biyoberanije nabo bariyo?"

Yakanguriye aba bashumba kwibutsa abantu ko iyo Si bagenda bakiyoberanyamo nayo Imana iyizi kandi n'iyo bakwiyoberanya bate, Imana yo ibazi neza mu Isi zombi. Avuga ko rimwe na rimwe usanga kuri izo mbuga nkoranyambaga abakristo n'abashumba batukana batari bazi ko bose bahuriye mu itorero rimwe kuko baba barahinduye imyirondoro yabo. 

Nyuma yo gukebura abashumba abereka aho abakristo bahuguye muri iki gihe, yabibukije ko aribo ubwabo bakwiye kwiga ingamba z'uko bashyirayo abakristu babo ubutumwa bwiza kandi bakabubagezaho mu rurimi bumva bitewe n'aho bari. 

Barore yashimangiye ko nubwo amatorero menshi muri iki gihe ashyira amateraniro yayo kuri interineti akishimira kubona akurikiwe n'abantu benshi, akwiye kurushaho gutekereza ku cyatuma aba bantu bumva neza ubwo butumwa bwiza, akaba yashingayo Paruwasi cyangwa akabikora mu bundi buryo bwo kubegera kurushaho.

Ati: "Dukwiriye no gushaka umwanya wihariye ugenewe abo bantu batuye hirya iyo ngiyo, bakeneye umushumba, bakeneye inyigisho runaka, tukabibaha mu ishusho inyuranye no kuvuga ngo dushyireho korali, ugasanga korali iratinda kuririmba kandi bariya barihuta, dushyirero umwigisha ati abantu nibazamure amaboko, nimuhaguruke nimwicare, muri iyo si barimo ntabwo nziko bafite umwanya wo guhaguruka no kwicara, dukwiye gushaka ibyabo byihariye."

Yasabye aba bakozi b'Imana gushaka impuguro n'inyigisho bagenera aba bantu zijyanye n'imbogamizi bahurira nazo ku ikoranabuhanga zirimo gutotezwa no kwirirwa batukwa umunsi wose. 

Yongeyeho ko niba bafashe icyemezo cyo gusangayo abayoboke babo, bakwiye no gushimangira ko izo nyigisho bagiye gutanga zigenewe abakoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kubafasha gufungukira kuvuga ibibazo bahurirayo na byo kugira ngo bamenye uko bifashisha ijambo ry'imana barokora ubuzima bwabo.

Barore yashimangiye ko abakozi b'Imana bakwiye kwibuka gukoresha ururimi abantu bumva ntibibwire ko babwiriza Isi yose mu Kinyarwanda gusa, ahubwo bahaguruke bige izindi ndimi zirimo Icyongereza, Igishinwa, Igifaransa n'izindi bitewe n'aho Imana ibahamagarira kubwiriza ibyayo cyane ko n'Ikoranabuhanga ryabyoroheje.

Yagize ati: "Dukeneye abapasiteri bize. N'abatarize turabakeneye, ariko dukeneye n'abo bize kugira ngo bashobore kujya kubwira ayo mahanga ubutumwa bwiza muri izo ndimi. Twige n'izi zo muri Afurika. Isoko ryaragutse, ariko twe kuvuga ngo turabwira isi yose mu Kinyarwanda ntibikunda. Indimi rero ni ngombwa bakozi b'Imana."

Yongeyeho ko abashumba bakwiye kumenya kurera impano bakifashisha abazi indimi mu gutegurira inyigisho ngufi zigenewe abo mu isi idafatika y'ikoranabuhanga kuko nta mwanya uhagije bagira. 

Pastor Cleophas Barore, yasoje avuga ko isi igeze mu gihe cyo gukoresha ubwenge karemano (AI), avuga ko hari gukekwa ko mu gihe cya vuba abantu baratangira kwigishwa n'amarobo (Robots) kandi hashidikanwa ku nyigisho azigisha abo ku ikoranabuhanga. 

Ibyo yabigarutseho ashingiye ko muri iyi minsi amatorero ashyize imbaraga cyane mu gutangiza imbuga nkoranyambaga no gushyiraho amateraniro na gahunda zose z'itorero kuruta gukangurira abantu kwitabira amateraniro asanzwe, ashimangira ko hari ubwoba bw'uko mu minsi iri imbere abashumba b'abakiri bato baraba ari amarobo gusa kuko bamaze kuba imbata z'ikoranabuhanga.

Ati: "Twe kuko tudatwika rero, nidufashe n'abadufasha mu ikoranabuhanga. Umutwe agiye gushyira ku kigisho watanze, bishobotse mubanze muwemeranyeho kugira ngo atajya kwandikaho ngo karabaye, ijuru riraje nonaha n'andi magambo y'ibinyoma. Nubwo dukeneye ko abantu babifungura, ntabwo nkeneye ko wandika munsi y'izina ryanjye ngo 'abivuze byose'."


Pastor Cleophas Barore yahuguye abashumba b'amatorero atandukanye ku buryo bakwiye kwifashisha bageza ubutumwa bwiza ku bakristo n'abandi bantu bahugiye ku ikoranabuhanga muri iki gihe 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142460/pastor-cleophas-barore-yahuguye-abashumba-bamatorero-ku-buryo-bugezweho-bwo-gusakaza-amaku-142460.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)