Perezida Kagame yagaragaje impamvu u Rwanda rudatega amakiriro ku mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije mu nama y'ihuriro 'Amujae High-Level Leadership' iganirirwamo ibijyanye n'uruhare rw'abagore mu miyoborere, iri kubera i Kigali kuri uyu wa 19 Mata 2024.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize ubukungu bw'u Rwanda bwari bushingiye ku nkunga z'amahanga, aho abantu babaga bategereje ko igihe inzara iteye hari umuntu wo hanze ushinzwe kubaha ibyo kurya.

Yavuze ko urugamba rwakurikiye urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugufasha Abanyarwanda guhindura iyo myumvire.

Ati 'Ubwo twatangiraga urugendo rwo kongera kubaka igihugu, icyo twabonye cy'ibanze cyari uguhindura imyumvire y'abaturage bacu. Abaturage bari bicaye hariya bazi ko niba hateye inzara, hari umuntu ugomba kubazanira ibyo kurya. Niba hateye indwara y'icyorezo hari umuntu ugomba kubafasha.'

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubukungu bw'u Rwanda bwari bwaramanutse ku rugero rwa 50% munsi ya zeru (-50%).

Kuva mu 1995 kugeza mu 2000 u Rwanda rwacungiraga ku nkunga z'amahanga ku rugero rurenga 70%. Imibare ya Banki y'Isi igaragaza ko mu 1994, umunyarwanda yinjizaga Amadolari ya Amerika 111.9$ mu gihe umusaruro mbumbe w'igihugu mu 1994 wari miliyoni 753.6$.

Perezida Kagame ati 'Twamaze igihe twarimenyereje gufashwa n'abandi kandi byangije ibintu byinshi. Twabishimangiye kenshi kandi hari ingero nyinshi zo kubigaragaza, zerekana ko dukeneye kubisezerera. Bahawe ubushobozi n'ibikoresho bikenewe kandi batangiye kwishakamo ibisubizo.'

Mu myaka 30 ishize ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku muvuduko ubarirwa ku mpuzandengo ya 7% ku mwaka.

Imbaraga zakoreshejwe zatumye mu 1995 ayo umuturage yinjiza yikuba kabiri agera kuri 227%. Mu 2000 Umunyarwanda yinjizaga Amadorali ya Amerika 268, na ho mu 2023 yageze kuri 1040$.

Ubushakashatsi ku mibereho y'ingo mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2000, bugaragaza ko icyo gihe ikigero cy'ubukene cyari kuri 60.4% kivuye kuri 77.8% mu mwaka wa 1994, icyizere cyo kurama kiri ku myaka 49.

Abana bagwingiye bari 42,7%, naho abana bagaragazaga ibimenyetso bikabije by'imirire mibi ari 29%. Mu 2015, abana bagwingiye bari 38%, baramanuka bagera kuri 33% mu 2020.

Mu 2000, ubushakashatsi ku bipimo by'imibereho myiza y'abaturage bwagaragaje ko 90% by'Abanyarwanda bakoraga ubuhinzi naho 89% bakaba bari mu cyiciro cy'abadakorera umushahara cyangwa abikorera ibyabo.

Ubukene bwaragabanyutse, bugera kuri 38,2% na ho ubukene bukabije bugera kuri 16% mu 2017 bigizwemo uruhare na gahunda zirimo EDPRS ya mbere n'iya kabiri, VUP n'izindi, ndetse ubu imiryango ikiri munsi y'umurongo w'ubukene ikomeza gufashwa kubwigobotora.

Perezida Kagame yahamije ko 'Ubufasha buva hanze tuzabwakira, cyangwa se bwaba bunakenewe ariko bukwiye kuza bushyigikira ibyo nawe wabanje kwifashamo.'

Ingengo y'imari y'u Rwanda y'umwaka wa 2023/2024 igera kuri miliyari 5.115,6 Frw. Inkunga z'amahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga zigera kuri 24% by'ingengo y'imari yose.

Ni inama iganirwamo uruhare rw'abagore mu miyoborere
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahawe ibikenewe bakaba baratangiye kwishakamo ibisubizo
Iyi nama yitabiriwe n'abagore baturutse mu bihugu 19 bya Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-uko-abanyarwanda-bigobotoye-ibyo-gutegera-amaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)