Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y'Abatutsi bo muri Kongo azagusama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yizewe dukesha abari mu burasirazuba bwa Kongo, aravuga ko Leta y'u Burundi yohereje 'Imbonerakure' muri icyo gice cya Kongo, urwo rubyiruko rw'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rukaba rwaratangiye'gukora' cyane cyane muri teritwari ya Masisi, muri Kivu y'Amajyaruguru.

Mu mvugo y'abajenosoderi, 'gukora' bisobanuye kwica Abatutsi.

Ayo makuru rero aravuga ko Imbonerakure zifatanya n'abasirikari b'u Burundi basanzwe muri Kongo, bagaha imyitozo n'ibikoresho insoresore z'Abahutu, bazishishikariza kwica abaturage bo mu bwoko bw'Abatutsi.

Mu bikoresho bihabwa abicanyi, harimo ya matoni y' imipanga Leta y'u Burundi iherutse gutumiza mu mahanga, nk'uko itangazamakuru n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu byabigaragaje, ndetse n'ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye ntibubashe kubihakana.

Magingo aya ubwoba bwarushijeho kwiyongera cyane cyane muri Masisi y'Amajyepfo(Masisi Sud), kuko ubwicanyi bw'Abarundi butije umurindi ubusanzwe bukorwa na Wazalendo na FDLR, nabo bamaze igihe barahagurukiye gutsemba icyitwa Umututsi muri Kongo.

Abantu batari bake baramagana imyitwarire ya Perezida Tshisekedi n'abamushyigikiye, bakomeza gushyira Kongo mu marira n'imiborogo.

Umwe mu bataripfana udasiba guteza ubwega, ni Karidinali Fridolin Ambongo, akaba na Arisheveke wa Kinshasa, ugaragaza ko abategetsi bakomeje imvugo z'urwango ari nako mu Burasirazuba bwa Kongo hanyanyagizwa intwaro mu baturage. Karidinali Ambongo avuga ko ubwicanyi ndengakamere bwo mu gihugu cye nta wundi buzabazwa uretse Tshisekedi n'agatsiko ke.

Abasesengura iby'intambara zo muri aka karere, bavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufite byinshi busangiye n'ubwa Yuvenali Habyarimana.

Hari nko guhuruza amahanga ubeshya ngo watewe n'ikindi gihugu, kandi ubizi neza ko ikibazo ari icy'abenegihugu hagati yanyu, ari namwe mukwiye kucyikemurira:

â€" Habyarimana yumvise ikibatsi cya RPF-INKOTANYI, Abanyarwanda bari barambiwe akarengane, ati: ' Muntabare natewe na Uganda'.
-Tshisekedi nawe ntiyumvise umurindi wa M23, abakongomani barwanira agaciro kabo, ahuruza SADC, abacanshuro, Abarundi, n'indi mitwe yitwara gisirikari itabarika, ngo baje kurwana n'u Rwanda!

Amarembera y'izo ngoma zombi kandi nayo arasa nk'intobo. Mu itsindwa ryazo zahisemo kwifashisha Interahamwe, Imbonerakure na Wazalendo mu kwica Abaturage b'inzirakarengane, aho kurwana n'abo bahanganye ku rugamba.

Amaraso arasama!

The post Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y'Abatutsi bo muri Kongo azagusama appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-ndayishimiye-umenye-ko-amaraso-yabatutsi-bo-muri-kongo-azagusama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ndayishimiye-umenye-ko-amaraso-yabatutsi-bo-muri-kongo-azagusama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)