Police yari ifite akazi katoroshye! Umusifuzi wasifuye umukino w'abagore wahuje Fatima na Gatsibo yakubiswe hitabazwa amapingu -Amafoto - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino 1/4 w'igikombe cy'Amahoro mu bagore wahuje Fatima na Gatsibo wabayemo imirwano idasanzwe, aho umwe mu bakinnyi yambitswe amapingu mu gihe umusifuzi wo hagati yakubiswe bidasanzwe.

Ku munota wa 87 w'umukino ubwo umusifuzi wo hagati yatangaga ikarita itukura ku munyezamu wa Fatima kubera gufata umupira yarenze urubuga rw'amahina.

Uyu munyezamu utabyumvise yahise yadukira umusifuzi ni ko mutera ingume rubura gica.

Ibi byakuruye imvururu zajemo abandi bakinnyi n'abayobozi b'aya makipe, aho byasabye Polisi y'igihugu gutabara ariko na yo ntibayivira barayirwanya, ibyatumye umwe mu bakinnyi ba Fatima Uwiragiye Chantal yambikwa ipingu.

Nyuma y'iminota irindwi y'imvuru umukino waje gukomeza kandi nta yindi karita y'umutuku yatanzwe.

Umukinnyi wa Fatima wari wambitswe amapingu yaje gufungurwa akomeza umukino, urangira ari ibitego 2-0 bivuze ko Fatima yaje gukomeza muri ½ ku bitego 3-2 mu mikino yombi.



Source : https://yegob.rw/police-yari-ifite-akazi-katoroshye-umusifuzi-wasifuye-umukino-wabagore-wahuje-fatima-na-gatsibo-yakubiswe-hitabazwa-amapingu-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)