Polisi yinjiye mu kibazo cy'ibura ry'umunyamakuru w'imikino Olivier Ba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu mpera z'icyumweru gishize, umunyamakuru Ishimwe Olivier uzwi nka Ba nta hantu agaragara na hamwe byateye abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze kwibaza icyo yaba yarabaye.

Uyu munyamakuru usanzwe yandika inkuru z'imikino ku Kinyamakuru Inyarwanda.com yateye benshi kwibaza aho yaba aherereye, nyuma y'uko atari iwe ndetse akaba atanaboneka kuri telefoni.

Ikinyamakuru ISIMBI, cyagerageje gushaka amakuru gisanga umuntu wa nyuma wavuganye na we baravuganye ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki ya 19 Mata 2024.

Gusa kuri WhatsApp bigaragara ko aherukaho ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 nubwo nta muntu yasubizaga, amakuru avuga ko ari uwo musore banana wayikoresheje kugira ngo arebe niba yamenya aho yagiye, yafunguye imashini ye (laptop) ngo areba niba nta WhatsApp yaba irimo, ayisangamo ayijyamo mu rwego rwo gushaka amakuru ariko arayabura.

Ba ku wa Gatanu saa 15h00' hari ikiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga kuri shampiyona ya Afurika ya 'Rhythmics Gymnastic' igiye kubera mu Rwanda yagombaga kwitabira cyabereye Nyarutarama, gusa ntabwo yigeze ahakandagira nubwo amakuru avuga ko yavuye iwe ari cyo agiyemo.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024 nabwo akaba yari afite irushanwa ry'amagare mu Bugesera nabwo baramushatse baramubura.

Umusore banana usanzwe ukora kwa muganga yagerageje gushakisha ariko biranga, bahamaagara n'iwabo aho avuka muri Gatsibo bavuga ko atagezeyo ari na byo byatumye na mukuru we aza i Kigali kugira ngo akurikiranire bya hafi ikibazo cy'umuvandimwe we.

Nyuma yo gushakisha akabura, ISIMBI yamenye amakuru ko bahise batanga ikirego kugira ngo inzego z'umutekano zibikurikirane mu maguru mashya.

Polisi y'u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga isubiza ubutumwa bwa Kemnique ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko aya makuru bayamenye bikaba birimo gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe.

Yagize iti "ayo makuru twayamenye arimo gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe."

Ishimwe Olivier Ba, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo BTN TV, Inyarwanda akorera ndetse yanakoze ku Igihe.com

Muraho,

Aya makuru twayamenye, iki kibazo kirimo gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe.

Murakoze

â€" Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 22, 2024

Ishimwe Olivier Ba yaburiwe irengero



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/polisi-yinjiye-mu-kibazo-cy-ibura-ry-umunyamakuru-w-imikino-olivier-ba

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)