Princess Oluchukwu; umwofisiyekazi wa mbere w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku myaka 24, Princess Owowoh Oluchukwu yanditse amateka yo kuba ofisiyekazi wa mbere wo muri Nigeria usoreje amasomo muri RMAS, mu muhango Umwami Charles yahagarariwemo na Gen Pierre Schill, Umugaba w'Ingabo z'u Bufaransa zirwanira ku butaka.

Abagera ku 135 ni bo basoje muri iki cyiciro, bakaba bari bamaze ibyumweru 44 bahabwa imyitozo n'amasomo yihariye mu bya gisirikare. OCdt Princess Owowoh uri muri aba basirikare basoje amasomo, avuga kuri aka gahigo ke yagize ati: 'Ni iby'icyubahiro kuba umwofisiyekazi mu gisirikare cya Nigeria ubashije gusoza amasomo ye muri RMAS.'

Yongeraho ati: 'Ibi ngezeho ntabwo ari ibyanjye njyenyine ahubwo bishimangira ubufasha bukomeye nahawe n'ababyeyi, abantoje, abanyigishije n'abandi benshi banyizereyemo. Mu gihe nerekeje amaso ku hazaza niyemeje guhagarira ishema rya Nigeria no gukomeza kugaragaza itandukaniro mu isi yacu.'

Mu mwaka wa 2018 ni bwo, Princess Owowoh yinjiye mu gisirikare cya Nigeria muri Leta ya Kaduna. Yaje kuzamurwa ku ipeti rya 'Corporal' ubwo yari ageze mu mwaka wa Kabiri, hanyuma mu mwaka Kane agirwa 'Sergeant' atangira guhabwa inshingano zitandukanye.

Yaje gusoza amasomo ye ya gisirikare yafatanyaga n'arebana n'Ibinyabuzima byose. Umugabo w'Ingabo z'u Bufaransa zirwanira ku butaka, Gen Pierre Schill yitabiriye ibi birori byo gusoza amasomo mu izina rya King Charles III wamuhaye icyubahiro cyo kumuhagararira.

Mu ijambo rye, Gen Pierre yibukije abanyeshuri ko inshingano za mbere z'umusirikare ari ukubungabunga ubusugire bw'igihugu, yitsa ku kuba muri iki gihe hariho ibihe by'intambara ababwira ko bakwiye ku maso. Abanyeshuri basoje ni 135 barimo 26 bo mu bihugu 19 bindi bitari u Bwongereza.

Maj Gen Ochai yarase amashimwe umwofisiyekazi wa mbere wo muri Nigeria usoreje muri RMASKu myaka 24 Princess Owowoh igera kuri 6 ayimaze atangiye urugendo rwo gukorera Nigeria nk'umusirikareAbanyeshuri basoje amasomo muri RMAC biyerekanye imbere ya bagenzi babo bakuru, inshuti n'imiryango bari baje kwifatanya naboUmugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka z'u Bufaransa, Gen Pierre Schill ni we wahagarariye Umwami Charles III muri uyu muhangoRMAS iri mu mashuri ya gisirikare akomeye ku isi ndetse benshi bayanyuzemo bagiye bavamo abasirikare beza ndetse n'abayobozi bezaUmwuga w'igisirikare umaze imyaka myinshi wiyubashye ni mu gihe dore ko abakirimo ari bo bafata ahanini imyanzuro ya nyuma iyo byananiranye mu bihugu byaboPrincess Owowoh yavuze ko azakomeza gukoresha ubuhanga n'ubushobozi akomeje kunguka mu guteza imbere Nigeria n'Isi muri rusange



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141863/princess-oluchukwu-umwofisiyekazi-wa-mbere-wo-muri-nigeria-wasoreje-mu-ishuri-riri-mu-akom-141863.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)