Rayon Sports yamuhaye icyizere cyubuzima, ar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi 'Inshuti y'urubyiruko' arazwi cyane cyane ku rubuga rwa Twitter aho atambutsa ibitekerezo bye bwite. Aherutse kwandikira Perezida Kagame amushimira aho agejeje u Rwanda, ariko kandi amusaba gukomeza gusigasira umutekano w'u Rwanda, kugirango abasize bakoze Jenoside batazabona aho kumenera.

Hari aho yanditse agira ati 'Ati 'Igihe nabahaga igikumwe cyanjye [Mu matora], nari mbahaye ububasha bwo kunyobora, kundinda no kunteza imbere. Ndagusabye muturinde imigambi y'umwanzi warundanyije ibitwaro n'Ingabo zo kuturimbura, …ariko kandi mu murage wawe, watugaragarije ko tugomba kubikorera iyo, ahari ubutaka buhagije, mbona igihe kigeze.'

Ni umugabo w'abana batanu. Inyandiko zimuvugaho zigaragaza ko yavukiye mu Karere ka Nyanza i Busoro mu Majyepfo y'u Rwanda, kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13 y'amavuko; Se, nyina na mushiki we baricwa.

Yakuriye mu muryango w'Abakristo, ariko nyuma yaje guhindura idini yinjira muri Islam. Asanzwe ari rwiyemezamirimo mu bwubatsi wanashinze kompanyi yise Karame Rwanda, ndetse yayoboye ikipe ya Rayon Sports kuva muri Nyakanya 2019 kugeza muri Nzeri 2020.

Binyuze muri iriya kompanyi yashinze, aherutse gufasha umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim gukora indirimbo 'Amateka' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yayikoreye mu Karere ka Kamonyi aho yarokokeye.

Iyi ndirimbo Cyusa yayanditse ubwo yari mu Bwongereza yagiye gutaramira Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.

InyaRwanda yagiranye na Munyakazi ikiganiro cyibanze ku myaka 30 ishize mu rugendo rw'icyizere, ubutumwa ku rubyiruko no kwandika igitabo

Igisobanuro cy'imyaka 30 ishize atangiye abonye ubuzima

Munyakazi yavuze ko imyaka 30 ishize irimo isomo rikomeye kuri we, kandi ryatangaga icyizere. Kuko mu gihe cya Jenoside, ryari icuraburindi, ariko icyizere cy'umucyo cyatangiye gututumba ubwo Ingabo zari iza RPA zahagarukaga zigahagarika Jenoside.

Asobanura ko Ingabo zari iza RPA zakoze igitangaza mu gihe cy'iminsi 100 babasha guhagarika Jenoside. Ubuzima bwe abukubira mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere ni 'iryo curaburindi abanyarwanda twari turimo, igihe habaga Jenoside yakorerwaga abatutsi, aho mu by'ukuri nta cyizere nta gito cy'ubuzima umuntu yari afite kuko ibintu byose byasaga naho bihindutse umuyonga'.

Igice cya kabiri ni ukurokorwa n'Ingabo zari iza RPA. Ni icyiciro avuga ko cyatutumbagamo icyizere, urumuri rutangiye kwaka, ariko harimo ibibazo by'urumuri, aho abantu barokotse bari bakeneye gutangira kwiyubaka, buri wese yibaza uko azabaho.

Ni ibintu byari biremereye buri wese nubwo bwari ubuzima busharira ariko abantu bari bariho. Igice cya gatatu, ni igihe yatangiye kwiyubaka no kwiteza imbere.

Ibi byose byari bishingiye ku kureba abarokotse mu rwego rwo kubagarurira icyizere no kubabwira guharanira kusa ikivi. Ati "Igice cya Gatatu, ni ukubaho no guharanira kwiteza imbere kandi tukabaho neza."

Munyakazi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye afite imyaka 13 y'amavuko, kandi ko ibyabanje mbere bijyanye no kubavangura ibyibuka nk'ibyabaye ejo.

Yibuka ko muri icyo gihe, bagiye bavangurwa mu ishuri, kandi buri wese yari afite ifishe ivuga ubwoko bwe. Ubwo ingabo zari iza RPA ziteguraga kubohora Abanyarwanda, hari abatangiye kwicwa bashinjwa kuba ibyitso. Ndetse byaravugwaga cyane kuri Radio.

Munyakazi avuga ko bitewe n'ibihe yanyuzemo na bagenzi be, byari bigoye kubona icyizere cy'ubuzima no gushaka gukurikira inzozi ze. Â Ã‚ Ã‚ 

Asobanura ko Jenoside itegurwa yashyize ubwoba mu miryango myinshi, ku buryo iyo yatahaga mu rugo yasangaga ababyeyi be bafite ubwoba ariko ntibamubwire impamvu, bakamubwira gukomeza gukora imirimo.

Yatanze urugero, avuga ko ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, umukozi w'iwabo akabibabwira, Nyina yahise avuga ati 'turashize'.

Munyakazi ati "Uwo mwuka wo mu rugo nakubwiraga utaratangaga icyizere ni nk'aho ababyeyi bahise batwerurira y'uko hagiye kuba ibintu bibi kurushaho. Iwacu mu miryango icyizere cyari gike."


Ibyo gukunda umupira w'amaguru si ibya vuba

Munyakazi yavuze ko mbere ya Jenoside, mu gihe cy'amashuri abanyeshuri bahuriraga mu kibuga bagakina, kenshi ugasanga barakinira mu kibuga ari amakipe menshi.

Yakuze agerageza gukina umupira w'amaguru, ariko uyu mukino ntiwatejwe imbere cyane ahanini bitewe n'ivangura nubwo ritari 'rinini cyane'.

Ati "Ntabwo wasangaga muri karitsiye dushobora gukina ngo iyi ni ikipe y'Abatutsi, iyi ni ikipe y'Abahutu, Oya! Wasanga dukina nk'abana."

Ariko uko yagiye akura, yumvise ko hari amakipe yari ashingiye ku moko no ku turere aho 'wasangaga abantu bamwe bashaka kubyinjiza muri Sports ku buryo mu makipe usanga harimo amacakubiri'. 

Ati "Ariko muri rusange muri Politiki ya siporo wabonaga ko abantu bari gushyiramo ako kantu k'amacakubiri."

Hakoreshejwe izihe mbaraga kugirango abantu bongere gusubira muri Stade?

Amateka agaragaza ko kuri sitade zinyuranye zo mu Rwanda, ari hamwe mu hantu habereye ibikorwa byo gutoteza Abatutsi.

Ubwo Ingabo zari iza RPA zari zimaze gutangiza gahunda yo kubohora u Rwanda, hari abatutsi biswe ibyitso barafungwa mu bihe bitandukanye, bamwe baricwa, abandi baratotezwa kuva mu 1990 banicishwa inzara.

Kuri Munyakazi 'Sitade zabaye ikimenyetso 'cy'amacakubiri cyangwa ryatoteza ryakorerwaga umututsi kandi noneho bigakorerwa ahantu hagari'. Â 

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, habaye imikino inyuranye yafashije mu kongera guhuza Abanyarwanda barenga iby'amako.

Umukino wa mbere wabaye wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports. Munyakazi ati "Ni hamwe mu hantu hahuje abanyarwanda bose, yaba uwari urokotse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yaba abayigiragamo uruhare, yaba abari batahutse bavuye hanze y'u Rwanda n'abandi bantu."

Akomeza ati "Abantu bahurizwa muri Sitade n'ibyishimo byo kureba umupira. Ndetse baza ntawe ushyizweho agahato cyangwa uhamagawe na Leta...Bicaye muri Sitade bahurira ku kureba umupira..."

Kongera kwiyubaka kwe Rayon Sports yabigizemo uruhare:

Munyakazi yavuze ko mu 2019 ajya kuyobora Rayon Sports 'Igihugu cyari kimaze kugera ku rwego rushimishije' mu rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda ndetse no kwiyubaka, yaba ku gihugu no ku muntu ku giti cye.

Avuga ko umwanya yabonye wo kuyobora Rayon Sports watumye atanga umusanzu we mu kubaka "Igihugu no gukomeza mu murongo Igihugu cyari kimaze gushyiraho wo kwiteza imbere, wo kubana, wo kwiyunga, wo kubabarira abantu bagize nabi, batwiciye abantu. Wari umwanya wo kongera gutanga umusanzu wanjye ku gihugu cyanjye'.

Ibihe bitatu bya Rayon Sports byamwubatse

Munyakazi avuga ko kuyobora Rayon Sports ari kimwe mu bintu azahora azirikana mu buzima bwe. Kuko ayifiteho urwibutso rudasaza.

Yavuze ko Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeye cyane, ku buryo yatsindaga amakipe cyane. Yibuka ko iyi kipe yigeze gutsinda ikipe Al Hilal yo muri Sudani mu mikino Nyafurika, bitegura kuzajya muri Kenya.

Munyakazi anavuga ko Rayon Sports yarimo abakinnyi bakomeye nk'abarimo 'Tanganyika' bamamaye cyane. Ibindi yibuka ni igihe Rayon Sports yajyaga muri Zanzibar ikazana igikombe cya Cecafa.

Asobanura ko ari nk'ibitangaza, kuko bitumvikanaga ukuntu ikipe yo mu gihugu cyari kivuye muri Jenoside yabashije kwegukana igikombe.

Ati "Nicyo gihe navuga ko cyampaye icyizere cy'ubuzima, ndetse n'uko igihugu gishobora gutera imbere kigakomera kurushaho."

"Niba tugenda tugahiga amahanga tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Igihugu cyari cyasenyutse kugera hasi hashoboka, nabonye ko byose bishoboka."

Munyakazi yavuze ko yongeye gukorwa ku mutima n'igihe Rayon Sports yajyaga itsinda APR FC ibitego biri hagati ya bine na bitanu. Ati " Biriya nabyo biba ari ibihe bigukora ku mutima ukumva y'uko koko byose bishoboka."


Yatangiye kwandika igitabo ku byaranze ubuzima bwe

Munyakazi yatangaje ko yatangiye urugendo rutoroshye rwo gukubira ubuzima bwe mu gitabo atekereza ko azamurika mu myaka iri imbere.

Ni urugendo avuga ko yatangiye mu rwego rwo kubika amateka ye no kuyasangiza abandi, birenge ibyo yagiye agarukaho mu bitangazamakuru n'ahandi.

Ati "Nibyo! Numva mfite uwo mukoro wo kwandika igitabo kugirango aya mateka tubona uyu munsi no myaka igihumbi abazaba bariho bazayabone. Bizakorwa binyuze mu nzira nyinshi..."

Yavuze ko urugendo yatangiye rwo kwandika akwiye kurujyanamo n'abandi bafite ubushake n'umuhate wo kubika amateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo.

Munyakazi avuga ko nubwo atorohewe 'ariko numva nzabikora'. Hashize igihe atangiye kwandika iki gitabo, ariko bitewe n'akazi n'inshingano ntarabasha gushyira ku murongo neza iki gitabo gikubiyemo 'ibyo nabonye kugirango n'abandi bazabyigireho'

Kuri Paji ya mbere y'iki gitabo 'ni Sadate utekereza u Rwanda rw'abakurambere bavuye ku gasozi ka Gasabo bakagera ku muhanda ugana kuri Plateau bakavuga bati ni Kigali'.

Muri iki gitabo kandi ni 'Sadate ubona u Rwanda rwaguka, rugeze mu nduga ruraguka' akibaza imbaraga zidasanzwe zakoreshejwe.

Avuga ko akiri gutekereza kuri 'Cover' y'iki gitabo niba izashingira ku buzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se ku bakurambere b'intwari bitangiye u Rwanda. Â 


Munyakazi Sadate yatangaje ko Rayon Sports yamugaruriye icyizere cy'ubuzima, byanamuhaye imbaraga zo kuba yaratangiye kwandika igitabo ku buzima bwe

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SADATE MUNYAKAZI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141799/rayon-sports-yamuhaye-icyizere-cyubuzima-ari-kwandika-igitabo-munyakazi-sadate-yahishuye-b-141799.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)