Imihanda myinshi yo ko rwego rw'igihugu igaragaramo ahantu haba hari gusanwa cyangwa harimo ibiremo bitewe n'imyaka imaze ikoreshwa.
Mu bibazo bigaragara muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 birimo n'iby'imihanda isanwa ariko hadashize igihe kinini ikaba yongeye yangiritse kurushaho.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda ubwo yisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri iyi raporo kuri uyu wa 30 Mata 2024, yatangaje ko imyinshi mu mihanda imaze imyaka irenga 10 ku buryo ikeneye guhora isanwa kugira ngo izamare imyaka 20 nk'uko biteganyijwe.
Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko umuhanda Kigali-Muhanga urimo ibinogo byinshi ku buryo biteza impanuka.
Ati 'Iyo uvuye Nyabugogo kugera i Muhanga harimo ibyobo kandi ni umuhanda unyuramo imodoka nyinshi kandi ufata intara nyinshi z'igihugu ku buryo ushobora guteza impanuka. Mu by'ukuri impanuka zirahaba ariko n'iyo zitabaye uba ubona hari ibyago by'uko zaba.'
Munyampenda yagaragaje ko umuhanda Kigali-Muhanga wamaze kurangiza ubuzima ku buryo uyu munsi n'ibikorwa byo gusana bikorwa ntacyo byamara.
Ati 'Uriya muhanda Kigali-Muhanga warashize. Iyo uvuze ko washize ni ukuvuga ko uriya muhanda wabubatse mu bice bibiri. Hari igice cya mbere cyo kuva Kigali kugera Muhanga baracyubatse kigera mu 1999/2000 ikindi cyubatswe kuva hariya i Muhanaga kugera Huye wo warangiye mu 2004.'
'Iyo wongeyeho imyaka 20, ni ukuvuga ko uburyo bwo gusana bwose uri gushyira muri uriya muhanda ntabwo bushobora kugira icyo bufasha, ni umuhanda ugomba kuvugururwa.'
Uyu muyobozi yahamije ko imihanda iki kigo cyubaka iba izamara imyaka imyaka 20.
Ati 'Iyo dukoze isesengura ku ishoramari ryawukozweho usanga warayagaruje bitewe n'ahantu ugiye gushyira umuhanda.'
Munyampenda yagaragaje ko umuhanda wose umaze imyaka irindwi utangira gusanwa mu buryo bukenera ingengo y'imari ifatika ariko uwamaze kumara imyaka 20 uba ukeneye kuvugururwa.
Ati 'Buriya umuhanda iyo urangije kuwukora, imyaka irindwi ya mbere ibikorwa byo kuwubungabunga ukora, ni ugutema ibyatsi, gusukura inzira z'amazi ariko nyuma y'imyaka irindwi hatangira kubaho kwika. Ibyo bice byitse ni byo dukuraho indi kaburimbo.'
Munyampenda yagaragaje ko imirimo ikorwa kuri uyu muhanda ari ugusibura amarange no gusiba ibinogo gusa.
Ati 'Ikintu dukora hano ubwo ni ugusiga amarange no gusiba ibinogo ni byo by'ibanze ikindi kintu kijyanye no gutwara amazi, imiferege ubona itameze neza ubu ngubu rwose tubishyiraho amafaranga make kuko tuzi ko hari umuntu ugiye kuzaza agakora ibyo bikorwa.'
Yagaragaje ko 'hari inguzanyo twemerewe, umuterankunga ni uwo muri Koreya y'Epfo, turakeka ko muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2025, turi mu nzira zo gutanga amasoko turatekereza ko muri Mutarama cyangwa Gashyantare tuzaba twatangiye umuhanda.'