Umunyamakuru w'imikino ukora kuri Radiyo Rwanda RUGANGURA Axel yatangaje indirimbo 10 z'inyarwanda z'ibihe byose kuri we n'ikipe y'abakinnyi 11 ba mbere yemera banyuze muri shampiyona y'u Rwanda mu makipe ya Rayon Sports na APR FC ariko b'abanyarwanda.
Aganira na YegoB, Rugangura twamubajije ikipe nziza y'abakinnyi 11 ba mbere b'abanyarwanda abona banyuze muri shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru mu bagabo mu makipe ya Rayon Sports na APR FC.
Ikipe y'ibihe byose y'abakinnyi 11 b'abanyarwanda banyuze muri Rayon Sports na APR FC kuri Rugangura (All time combined XI)
1. NDAYISHIMIYE Eric (Bakame) â" Umuzamu
2. NDIKUMANA Hamad (Katauti)
3. KALISA Claude
4. NTAGANDA Elias
5. KAREKEZI Olivier
6. NIYONZIMA Haruna
7. WITAKENGE Jeannot
8. MBUSA KOMBI Billy
9. MBONABUCYA Desire
10. LABAMA Bokota
11. GATETE Jimmy
N'ubwo asanzwe amenyerewe mu gisata k'imikino gusa Rugangura akunda n'imyidagaduro ari nacyo cyatumye tumubaza indirimbo 10 z'inyarwanda z'ibihe byose kuri we.
Indirimbo 10 z'inyarwanda z'ibihe byose kuri Rugangura:
1. Miss Jojo- Tukabyine
2. KGB- Arasharamye
3. Green P ft Jay Polly â" Kwicuma
4. Meddy â" Slowly
5. The Ben â" Amahirwe ya nyuma
6. Jay Polly â" Ndacyariho
7. Meddy â" Amayobera
8. Urban Boyz â" Umwanzuro
9. Dream Boys ft Jay Polly â" Mumutashye
10. Riderman â" Umwana w'umuhanda
RUGANGURA Axel ni umwe mu banyamakuru b'imikino bafite izina rikomeye mu Rwanda cyane ko anamaze igihe muri uyu mwuga.
Uwavuga ko ari n'umwe mu bakunzwe cyane ntiyaba abeshye binashimangirwa n'urukundo akunzwe kwereka n'abakunzi be iyo bagize amahirwe yo kumubona.
Source : https://yegob.rw/rugangura-axel-yatangaje-abakinnyi-11-yemera-nindirimbo-10-zibihe-byose-mu-rwanda/