Amakuru yizewe aremeza ko Stanislas Mbonampeka wari Minisitiri w'ubutabera muri Leta y'abicanyi yatawe muri yombi mu gihugu cy'ububiligi tariki ya 28 Werurwe 2024 nkuko byemejwe nabo mu muryango we. Mbonampeka w'imyaka 82 akaba afungiye muri gereza iherereye ahitwa Haren mu majyaruguru y'umugi wa Bruxelles.
Mbonampeka yari atuye I Ndera arinaho yakoreye ibyaha kuko niwe wazanye Interahamwe zishe Abatutsi mu iseminari, CARAES no kuri Paruwasi.
Ubwo inkundura y'amashyaka yatangiraga muri 1991, Mbonampeka yifatanyije na ba Lando Ndasingwa mu gushinga ishyaka ryo Kwishyira Ukizana PL, ariko naniwe waje kuricamo ibice hamwe na Justin Mugenzi barema igice cya Hutu Power cyifatanyije na MRND na CDR akaba kandi ari Power iri ku isonga ry'umugambi wa Jenoside.
Interahamwe z'I Ndera ndetse n'abasirikari babarizwaga kwa Gen Nsabimana kuko nawe niho yari atuye, nibo biraye mu Batutsi bari batuye muri ako gace.
Bacunze ababiligi bamaze gusiga abatutsi maze babiraramo si ukubica tariki ya 11 Mata 1994.
Mbonampeka nk'abandi bicanyi bose yahungiye mu Zaire, nyuma ajya muri Cote d'Ivoire bamwima ubuhungiro. Nyuma yaje kujya mu Bufaransa abifashijwe n'izindi nterahamwe ariko yimwa ubuhungiro ahubwo umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu CPCR zimushyiriraho impapuro zimufata mu mwaka wa 2008.
Mbonampeka kandi yari umunyamigabane wa RTLM.
Mbonampeka yashakanye na Marie Claire Mukamugema umwana wa gatatu wa Mbonyumutwa uzwiho kuba umuhezanguni w'umuhutukazi, utarumva nanubu uburyo Abatutsi batashize kandi hari n'abari mu buyobozi bw'igihugu.
Yirirwa kuri murandasi araga abana be nabo abereye nyirasenge bo muri Jambo ASBL ibitekerezo bya MDR PARMEHUTU.
Ubwo noneho umugabo we yafashwe agiye gukaza umurego.
Kwibuka ku nshuro ya 30 byakabaye interahamwe zose zifashwe kugirango zitazasaza zitarabazwa amahano zakoze!
The post Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi appeared first on RUSHYASHYA.