Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rubaya mu Kagari ka Kabuga ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024.
Uyu mukuru w'umudugudu muri icyo gihe yari kumwe n'ushinzwe umunyerondo n'ushinzwe iterambere n'imibereho myiza mu Kagari ka Kabuga.
Ushinzwe iterambere n'imibereho myiza mu Kagari ka Kabuga, Muhoza Innocent, yabwiye IGIHE, ko izi nsoresore zabategeye mu nzira ubwo bari bagiye kureba undi musore wari wahohoteye umuturage akamukubita.
Ati 'Badutegeye mu kayira ahantu hari umwijima. Hari hari kibazo cyari cyabaye, hari undi muntu wari wakubiswe bakeka ko uwamukubise ari ku kigo nderabuzima batwoherereza amafoto y'uwamukubise batubwira ko ariho ari natwe twari tugiyeyo dushaka kureba niba ari uwo mu mudugudu wacu wabikoze badutegera mu nzira.'
Yongeyeho ko bakubise umukuru w'umudugudu mu buryo bukomeye banamwambura telefone n'inkweto.
Ati 'Nibyo barabakubise cyane abo basore bari bavuye mu kabari njye ntibankubise, uretse ko umupira nari nambaye wacitse mu ijosi kubera uburyo bari barimo kunkurura.'
Bamwe mu bakoze urwo rugomo bahise bafatwa n'abaturage bashyikirizwa inzego z'umutekano.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-insoresore-zateze-mudugudu-ziramukubita