Byabereye mu cyumba cy'inama kiri mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rusizi ku wa 23 Mata 2024.
Ubwo yaganiraga n'abashoramari bafite inganda mu cyanya cy'inganda cy'Akarere ka Rusizi n'abasabye kuzihubaka, Minisitiri Ngabitsinze wari ufite urutonde rw'abasabye kubaka inganda muri iki cyanya n'abazihafite, yasanze hari abashoramari benshi batitabiriye iyi nama.
Ageze kuri umwe mu basabye kuhubaka uruganda utitabiriye inama, yabajije umukozi w'Akarere impamvu uyu mushoramari atitabiriye, uwo mukozi asubiza ko yahamagaye uwo mushoramari kuri telefone akamubura.
Minisitiri Ngabitsinze yahise yaka uwo mukozi nimero ya telefone y'uwo mushoramari aramwihamagarira, umushoramari ahita amwitaba Minisitiri aramwibwira, anamubaza impamvu ataje mu nama.
Uwo mushoramari yabwiye Minisitiri ko iyo nama ntayo yamenye. Minisitiri yongeye kumubaza niba nta wamuhamagaye, undi asubiza ko nta wamuhamagaye.
Minisitiri Ngabitsinze yahise abwira uwo mukozi ati 'Wowe urakina nanjye, njye naje gukina nawe? Sohoka. Sohoka muri iyi nama. N'abandi bose bibabere isomo ntabwo kubeshya aribyo bikemura ikibazo'.
Umushoramari Bellarmin Ntivuguruzwa, ufite ubutaka muri iki cyanya cy'inganda, wari muri iyi nama na we yavuze ko amutumira muri iyi nama ko ahubwo yayimenye akabwira mugenzi we.
Ati 'Ntawigeze ampamagara mbimenye mu kanya saa yine. Bavugaga ko ari inama itunguranye'.
Icyanya cy'inganda ni gahunda yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda mu mwaka wa 2011, mu rwego rwo kongera ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya ingaruka abaturage bashobora guterwa no guturana n'inganda.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibyanga icyenda by'inganda biri mu turere turimo Bugesera, Rwamagana, Muhanga, Nyagatare, Musanze, Huye, Nyabihu, Rusizi, na Kicukiro.
Mu bibazo Minisitiri Ngabitsinze yasanze mu cyanya cy'inganda cya Rusizi harimo kuba hari abaguze ubutaka muri iki cyanya bataratangira kububyaza umusaruro nabo bakavuga ko impamvu bataratangira kububyaza umusaruro ari uko ibikorwaremezo birimo amazi, imihanda n'umuriro w'amashanyarazi bikiri bike muri iki cyanya cy'inganda.
Icyanya cy'inganda cy'Akarere ka Rusizi gifite ubuso bunga na hegitari 44, kirimo inganda n'ububiko bikora bitandatu bikora.