Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Alliance Soccer Laval yahoze yitwa CS Monteuil ibarizwa mu mujyi wa Québec yatangaje ko yamaze guha amasezerano rutahizamu w'Umunyarwanda, Usengimana Dany aho agomba gukinira iyi kipe mu gihe cy'umwaka umwe.

Usengimana uheruka gukina mu Rwanda mu ikipe ya Police FC mu mwaka ushize w'imikino wa 2022-2023, aho yari yimukiye mu gihugu cya Canada asanzeyo umugore we usanzwe atuyeyo witwa Nyangabire Francine.

Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukinnyi yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe ya AS Laval yo mu kiciro cya mbere Ligue1 yo mu ntara ya Québec.

Icyiciro cya mbere mu ntara ya Québec gifatwa nk'icyiciro cya gatatu muri icyo gihugu cya Canada, ni icyiciro gikinwamo n'amakipe 11 y'abagabo ndetse na 12 y'Abagore.

Rutahizamu Usengimana Dany w'imyaka 28 y'Amavuko agiye gukina muri Canada nyuma yaho yanyuze mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Isonga FA, Police FC na APR FC, nyuma yerekeje hanze akinira arimo Singida yo muri Tanzania na Tersana yo mu gihugu cya Misiri.

Usengimana yanakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi mu marushanwa atandukanye arimo iya gishuti ndetse n'iyi gushaka amatike atandukanye kuva mu mwaka wa 2016 ubwo yahamagarwaga bwa mbere.

The post Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-usengimana-dany-uherutse-kwimukira-muri-canada-yasinyiye-ikipe-ya-as-laval-yo-mu-cyiciro-cya-gatatu-muri-icyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rutahizamu-usengimana-dany-uherutse-kwimukira-muri-canada-yasinyiye-ikipe-ya-as-laval-yo-mu-cyiciro-cya-gatatu-muri-icyo-gihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)