Rutahizamu uyoboye shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda arifuza gukinira Amavubi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Rutahizamu ukomeye cyane hano mu Rwanda ukomoka mu gihugu cya Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah arifuza kuba yakinira ikipe y'igihugu Amavubi.

Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda aho ubu afite 14 akurikiwe na Victor Mbaoma wa APR FC ufite 13, yasabye kuba bahabwa ubwenegihugu agakinira u Rwanda.

Nta byinshi biramenyekana bijyanye n'aho ubusabe bwe bugeze, gusa amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko abo bireba barimo na FERWAFA babibwiwe ndetse n'umutoza w'ikipe y'igihugu Frank Torsten Spittler yashimye urwego rwe ku buryo amubonye ahamya ko hari icyo yamufasha.



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-uyoboye-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-arifuza-gukinira-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)