Rutsiro: Umusore w'imyaka 18 yarohamye mu Kivu arapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro ku wa 21 Mata 2024.

Nyakwigendera yari yavuye mu rugo agiye kuvoma amazi yo guha inka, agezeyo ajya kwiga koga ahita arohama.

Salom Niyonkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo mu Murenge wa Kivumu yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ahagana saa Tanu z'amanywa.

Ati 'Twamenyesheje Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) ihita itabara umurambo wabonetse 13h30 ukuwemo na marine. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB narwo rwahise ruhagera, rusuzuma umurambo kugira ngo hamenyekanye icyateye urupfu mbere y'uko umurambo ushyingurwa.'

Bikorimana avuka mu Murenge wa Ruhango. Yakoraga akazi k'ubushumba.

Umuvugizi wa Polisi y'U Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, asaba abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama (life jacket) akavuga ko n'iyo waba usanzwe uzi koga imbwa zishobora kugufatira mu mazi ukaba warohama.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusore-w-imyaka-18-yarohamye-mu-kivu-arapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)