Sega"El uri mu bahanzi bakomeye mu birwa bya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa uri mu bari bahataniye ibihembo bya Trace Awards byatangiwe mu Rwanda ku wa 22-23 Ukwakira 2023, yanditse kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, agaragaza ko yifatanyije n'Abanyarwanda 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994'.

Yavuze ko mu 'isengesho rye azirikana Abanyarwanda', asaba buri wese 'gusengera amahoro, ihumure n'ubwiyunge'.

Sega''EL yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Trakass Pa pu Moin', ndetse mu Kwakira 2023, yari ku rutonde rw'abahanzi baririmbye mu birori bikomeye byatangiwemo ibihembo bya Trace Awards byabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Icyo gihe yari no mu bari bahataniye ibihembo, aho yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza ukorera umuziki ku mugabane wa Ocean 'Best Artist Indian Ocean'.

Ni we mukobwa wenyine wahatanye muri iki cyiciro, kuko yari ahataniye igikombe n'abasore barimo Mikl ndetse na Goulam. Sega El yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo nka "Trakass Pa Pou Moin" , "En Lèr" , "C'est Gayar D'aimer"  n'izindi.

Ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 mu muhango wabereye muri BK Arena, Perezida Kagame yavuze ko hari amasomo atatu Abanyarwanda bakuyemo nyuma y'imyaka 30 ishize.

Ati: 'Icya mbere, twebwe gusa, Abanyarwanda n'Abanyafurika, ni twe dushobora guha agaciro gakwiriye ubuzima bwacu…'

Yavuze ko icya kabiri ari 'kudategereza gutabarwa cyangwa gusaba uruhushya rwo gukora igikwiye ngo urengere abantu'.

Perezida Kagame yavuze ko icya gatatu ari 'kurwanya iteka politike y'ivanguramoko. Jenoside ni ivanguramoko ry'uburyo bubi bukabije… kandi kuko impamvu zayo ziba ari iza politike, n'umuti wayo ugomba kuba uwa politike.'

Ati 'Kubera iyo mpamvu, politike yacu ntishingiye ku moko cyangwa idini, kandi ntizongera kumera ityo.'


Sega"El yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yifatanyije n'Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro 30 ya Jenoside yakorewe Abatutsi


Sega"El yavuze ko mu isengesho rye azirikana Abanyarwanda, kandi asaba buri wese guharanira Amahoro


Sega"El ari mu bahanzi bari i Kigali bitabiriye itangwa ry'ibihembo 'Trace Awards' byabereye muri BK Arena 


Sega ari mu bari bahataniye ibihembo bya Trace Awards mu cyiciro cya 'Best Artist Indian Ocean'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TRAKASS PA POU MOIN' YA SEGA EL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141728/segael-uri-mu-bahanzi-bakomeye-mu-birwa-bya-reunion-yifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka30-141728.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)