Senateri Mupenzi yagaragaje uko ingabo z'u Bufaransa zihekuye, zihisha ukuri ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa 18 Muta 2024, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu Ishuri Rikuru ry'Amategeko, ILPD, rifite icyicaro mu Karere ka Nyanza.

Senateri Mupenzi yasobanuye amateka y'u Rwanda, by'umwihariko ku bikorwa byagiye bihembera urwango mu Banyarwanda, byanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Senateri Mupenzi yagaragaje uburyo Abakoloni b'Ababiligi bacunze mu 1925 igihugu kiri mu bibazo by'ubukungu byatewe n'impfu z'inka nyinshi zatewe n'ibiza maze bo bagakora ibarura, aho uwarenzaga inka icumi yabaga umututsi, ufite munsi yazo akaba umuhutu.

Ati "Abantu benshi bari bamaze igihe bapfushije inka, baje abenshi bisanga mu bahutu kandi bavukana. Ngira ngo muzi ibibi amoko yatuzaniye hano mu Rwanda, rwose ariya moko batwandikiye mu ibuku (indangamuntu) cyari igisasu bari bateze ngo kizaturikane abazakurikiraho, kandi twarabibonye."

Ababiligi batanze ubwigenge bw'igice

Senateri Mupenzi yakomeje asobanura ko Ababiligi bakimara kwica umwami Mutara III Rudahigwa, batifuzaga ko hatajyaho undi mwami ahubwo bashakaga ko hajyaho Minisitiri w'intebe, gusa Rukeba yabaye intwari avugira mu maso y'abazungu ku munsi wo gutabariza Rudahigwa, ko Abanyarwanda bashyiraho umwami mushya, bimika Kigeli V Ndahindurwa ariko abazungu batabishaka.

Nyuma y'amezi ane gusa yimye ingoma, kuva muri Nyakanga 1959 kugeza mu Ugushyingo 1959, Kigeli V Ndahidurwa yarabunze (guhunga) kubera ubwicanyi Abatutsi bari batangiye gukorerwa.

Senateri Mupenzi yasobanuye ko nyuma ya 1959, Ababiligi babeshye u Rwanda ko baruhaye ubwigenge ariko bakomeza gushyira Leta mu kwaha kwabo, kuko bategekeraga muri Kayibanda Grégoire wabaye Perezida.

Ati 'Yafashe ubutegetsi, abusangira n'Ababiligi kuko Minisiteri zose zikomeye ni bo baziyoboraga. Nk'iy'ingabo, Minisiteri y'imari zari ziyobowe na bo kugeza mu 1966. Ibyo mwari mubizi se?''

Uko Abafaransa bikoze mu nda ku bushake

Senateri Mupenzi yavuze ko amahanga yakomeje gufubika ikibi mu Rwanda rw'icyo gihe, aho u Bufaransa bwinjiye mu bufatanye bweruye na Leta ya Habyarimana nyuma gato y'aho FPR Inkotanyi itangirije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.

Yakomeje avuga ko ingabo z'u Bufaransa zateye ingabo mu bitugu Leta y'u Rwanda yarimo itegura Jenoside mu mfuruka nyinshi, zinageza aho zemera kwikora mu nda ngo zirengere ibanga ryazo.

Ati 'Bajya bababwira ngo Inkotanyi zarashe indege ya Habyarimana, iyo ni inkuru ishaje. Kuko aho ibisasu byayirashe byaturutse harerekanywe muri raporo zakozwe, ariko ubu noneho hari ibindi bitabo byasohowe n'umunyamakuru ukomeye byibaza ku basirikare batatu bishwe ku wa 8 Mata 1994, birahishwa, abanyamakuru b'Abafaransa bashaka kubivuga bakabuzwa.''

Itohoza rivuga ko abo basirikare bari bashinzwe itumanaho icyo gihe, bishwe nyuma y'iminsi ibiri indege ya Habyarimana irashwe, kugira ngo badatamaza Leta y'u Bufaransa n'iy'u Rwanda zo muri icyo gihe.

Senateri Mupenzi yavuze ko abo basirikare bahimbiwe andi mazina, bahindurirwa ibyemezo by'amavuko. Kugeza ubu imiryango yabo ihora itakamba isaba ubutabera kuko itanazi aho bashyinguwe.

Yavuze ko nubwo Ingabo z'u Bufaransa zagerageje guhisha uku kuri, raporo zombi z'iperereza ryakozwe n'abarimo Abafaransa zagaragaje ko indege ya Habyarimana yarashwe n'abari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe; ahabaga Ex-FAR (Ingabo zatsinzwe).

Nubwo bimeze bityo ariko, hari abakomeje gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije gutesha agaciro ibyavuye mu iperereza. Senateri Mupenzi yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kubarwanya.

Senateri Mupenzi yagaragaje ko ingabo z'u Bufaransa zihekuye, zigamije guhisha ukuri
Senateri Georges Mupenzi na Dr Kalimunda Muyoboke Aimé uyobora ILPD bacanye urumuri rw'icyizere
Abanyeshuri, abarimu ndetse n'abakozi ba ILPD bahererekanyije urumuri rw'icyizere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-mupenzi-yagaragaje-uko-ingabo-z-u-bufaransa-zihekuye-zihisha-ukuri-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)