Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2024, mu gihe Abanyarwanda n'inshuti bitegura gutangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabereye mu Intare Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko Jenoside ishegesha ikiremwamuntu, ikangiza ubuzima, bwo shingiro rya byose. Ati "Mu Rwanda Abatutsi baratsembwe hashingiwe ku mugambi mubisha wa Leta yari igamije kubamaraho."
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi 'ishushanya ibagiro ry'abantu ryaranze impera y'ikinyejana cya 20, rizahora ryibukwa mu mateka ya muntu.
Mu mashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Sherrie Silver baririmba bakangurira buri wese kumenya no kwiga amateka. Bibutsa kandi ibihe byaranze itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari aho baririmba bagira bati 'Twibuke amateka yacu aho urukundo rwabuze n'icyizere kikabura. Jenoside yakorewe Abatutsi maze tubura, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe.'
Bakangurira kandi ubumwe n'ubwiyunge, bagasaba gushyira hamwe. Bongeraho bati:Â 'Twimakaze ukuri, twimike ineza, reka urumuri ruganze, twibuke twubaka Isi yacu, kandi twubaka u Rwanda rwiza.'
Iyi ndirimbo yanditswe bigizwemo uruhare na Sherrie Silver ndetse na Sano Panda ari nawe wayikoze mu buryo bw'amajwi (Audio).
Igaragaramo Sherrie Silver, umubyinnyi Mpuzamahanga usanzwe ari Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD); umuhanzi wubakiye umuziki we kuri Afrobeat na Hip Hop, Chriss Eazy, umuhanzi mu njyana gakondo Massamba Intore;
Umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga, Kenneth Omeruo wakiniye ikipe y'Igihugu ya Nigera, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro washinze umuryango yise 'MHN';
Umuraperi Danny Nanone wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, Tumaine Basaninyenzi [Tuma Basa] uyobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube, umuhanzikazi Alyn Sano ukora injyana ya R&B, Jazz na Soul wanageze muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa The Voice Afrique;
Hari kandi umunyamakuru akaba n'umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi Naomi Schiff wamamaye mu masiganwa y'imodoka wo mu Bubiligi, umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Ariel Fitz;
Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 wanashinze inzu y'imideli ya Zöi ndetse na Orezi umunyamuziki akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomeye muri Nigeria.
Mu bandi bagaragara muri iyi ndirimbo kandi harimo umubyinnyi wo muri Ghana wamamaye cyane ku rubuga rwa Tik Tok, Lisa Quama, Dj Toxxyk, umubyinnyi wabigize umwuga wo mu Bubiligi, Regina Eigbe uzwi cyane kuri Tik Tok ndetse n'umuhanzi Okkama.
Sherrie Silver Foundation yanifashishije muri iyi ndirimbo Ndanda Alphonse wakanyujijeho mu makipe atandukanye mu Rwanda, umukinnyi wa filime n'ikinamico, Malaika Uwamahoro akaba n'umuhanga mu kuvuga imivugo,
Hari kandi umuhanzi Platini uherutse gukora igitaramo 'Baba Experience', Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Lucky Nzeyimana, Producer Sano Panda wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo;Â
Umunyamakuru wa B&B FM Kigali, David Bayingana, umukinnyi wa filime akaba n'umubyinnyi Didier Maniraguha ndetse n'umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru Regis Isheja.
Sherrie Silver Foundation yashyize hanze indirimbo yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Tuma Basa umwe banyarwanda bakoze mu bigo bikomeye bicuruza umuziki birimo Youtube agaragara muri iyi ndirimbo yo #Kwibuka30
Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore ari mu bagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo yo #Kwibuka30
Umunyamuziki Nemeye Platini [P] ari mu byamamare byifashishijwe muri iyi ndirimbo
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 ari mu bagaragara muri iyi ndirimbo yo #Kwibuka30
Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver washinze umuryango 'Sherrie Silver Foundation'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOMERA RWANDA' YA SHERRIE SILVER FOUNDATION