SONARWA General na SONARWA Life bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyahujwe n'icyo kwibuka muri rusange ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyari cyitabiriwe n'abakozi n'abafatanyabikorwa b'ibi bigo byombi.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yagaragaje ko ari ingenzi kwigira ku mateka mabi y'ivangura igihugu cyanyuzemo, avuga ko ryabibwe na politiki mbi yari iriho bikaba n'intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije ko ari inshingano za buri Munyarwanda kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura n'amacakuburi. Yashimye kandi Perezida Kagame ku bw'ubuyobozi bwiza bushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda.

Kugeza ubu ibi bigo byombi bimaze kumenya amazina y'abantu icumi bahoze ari abakozi ba SONARWA S.A, biciwe mu bice bitandukanye by'igihugu bazizwa kuba Abatutsi.

DieudonnéN shunguyinka, ufite umuvandimwe wishwe ari umukozi wa SONARWA S.A, yashimiye ibi bigo bidahwema kubagaragariza ko bazirikanwa.

Ati 'Ni igikorwa cyiza kuba SONARWA yibuka ikaduhamagara, burya amaso yarize yumvwa n'andi yarize, iyo duhuriye ahantu nk'aha twaragize agahinda kamwe tugenda dukomezanya."

"Imyaka 30 ni myinshi kandi hari amashami yagiye ashibuka, nk'abana bashobora kuba bararokotse turifuza ko abagiye bagira amahirwe yo kwiga bazajya bahabwa n'akazi aho ababyeyi babo bakoreraga.'

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General, Rees Kinyangi Lulu, yavuze ko hatazibagirana uruhare Abatutsi bishwe bari baragize mu iterambere ry'ikigo n'igihugu, anavuga ko kimwe mu bikwiye kwitabwaho muri iyi myaka ari ukureba ibishobora kuba nk'inzitizi z'iterambere ry'umuturage.

Ati 'Mureke dusenyere umugozi umwe turwanye ivangura n'amacakubiri duharanire ahazaza aho buri wese afite agaciro, kandi agahabwa urubuga rwo gutera imbere.'

Umuyobozi Mukuru wa RSSB inafite imigabane mu bigo byombi byibutse, Regis Rugemanshuro, yihanganishije imiryango y'abiciwe ababo, anasaba ko ikivi cyabo cyakomeza kuswa, aho yanashimiye leta nziza y'u Rwanda yimakaje ubumwe bw'Abanyarwanda aho 'yaba umuto cyangwa umukuru bagira amahirwe yo kwiteza imbere'.

Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera, yagaragaje ko jenoside yateguwe igihe kirekire ndetse mu buryo bwa gihanga, akaba ariyo mpamvu hakenewe ubundi buhanga mu gukomeza kubaka igihugu.

Ati 'Jenoside yishe benshi, ibica nabi igihe gito kuko yakozwe mu buhanga, urubyiruko rwuzuzwa ingengabitekerezo imyaka 30 yose. Aho tuboneye ko banasenye gihanga twagombaga kureba uko twubaka igihugu mu buryo bwa gihanga, nibyo twifuza ko namwe mukomeza.'

Binyuze muri Ibuka ibigo by'ubwishingizi bya SONARWA General na SONARWA Life, byageneye inkunga imiryango 10 y'abarokokeye ku Kicukiro aho uyu muhango wabereye.

SONARWA General Insurance Company Ltd ni ikigo cya RSSB, aho ariyo munyamugabane mukuru. Ni ikigo kimaze imyaka ikabakaba 49 ku isoko ry'ubwishingizi mu Rwanda.

Iki kigo gifite uburambe mu bwishingizi butandukanye harimo ubw'impanuka z'abantu n'iz'ibinyabiziga ndetse n'imizigo, ubwishingizi bw'inkongi y'umuriro, n'ibindi.

SONARWA Life yanditswe nk'ikigo cyigenga muri mutarama 2011, gitanga ubwishingizi cyane cyane bugendeye ku bantu burimo ubw'amashuri y'abana, ubwo kwizigamira n'ubundi. Muri Gicurasi 2017, Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda [RSSB] cyabaye umunyamigabane wenyine [100%] wa SONARWA Life.

Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera, ashyira indabo ku mva nk'ikimenyetso cyo kunamira Abatutsi bishwe mu 1994
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'abo mu nzego z'umutekano z'igihugu
Komiseri muri Ibuka ku rwego rw'igihugu, Rutagengwa Jean Bosco, yashimye uko leta yitaye cyane ku barokotse Jenoside kugeza n'ubu
Umuyobozi Mukuru wa RSSB inafite imigabane mu bigo byombi byibutse, Regis Rugemanshuro, yihanganishije imiryango y'abiciwe ababo anasaba ko ikivi cyabo cyakomeza kuswa
Mukanubaha Yvonne, warokokeye i Nyanza muri Kicukiro, yatanze ubuhamya bwagarutse ku bihe byakomereye Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 30 ari n'umwanya mwiza wo kwibuka uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu no gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda
Umuyobozi wa SONARWA General, Rees Kinyangi Lulu, yasabye ko ibi bigo byakomeza gutanga umusanzu mu guhangana n'ibishobora guhungabanya ejo hazaza h'Abanyarwanda
Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera, yagaragaje ko Jenoside yakoranywe ubugome bwinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-general-na-sonarwa-life-bibutse-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)