Tito Rutaremara yasobanuye ibihamya ko Jenoside Yakorewe Abatutsi itari impanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ngingo yayigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, ubwo yagezaga ikiganiro ku bakozi ba Sonarwa Life na Sonarwa General mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Tito Rutaremera, yavuze ko nyuma y'amasaha indege y'uwari umukuru w'igihugu ihanuwe, mu rukerera rwo ku itariki ya 07 Mata 2024 kuva i Nyamirambo kugera kuri CND hari hamaze gushyirwa bariye 15 ziri gutangirirwaho Abatutsi, ahamya ko ari ibintu byari byateguwe ko ikintu nk'icyo kitahita gikorwa huti huti.

Yagize ati 'Turi muri CND twahamagaye abantu ba Nyamirambo twari tugifite telefoni batarazikuraho, mu gitondo kuri tariki ya 07 uvuye Nyamirambo kugera aho twari turi hari hari bariyeri 15.'

Tito Rutaremera, yakomeje agira ati 'Kandi bariyeri ugasanga iri aho imihanda ihurira, aho umuhanda uhurira n'akayira, bariyeri iri hafi y'agashyamba kugira ngo batajyayo, bariyeri iri hafi y'ikizu abantu bashobora kujya kwihishamo. Ugasanga bariyeri ziri ahantu hateganyijwe.'

Tito, yavuze ko ibyo atari ibintu abaturage bahita bibwira mu masaha make cyane, ahamya ko byari biri mu byateguwe. Yavuze ko icyo gihe Interahamwe zahise zigabanyamo ibice hakaba abasigara kuri za bariyeri, hakaba n'abandi bajyana n'imbwa guhiga Abatutsi.

Ati 'Mu mitegurire yabo hari intwaro zagiye zikoreshwa zirimo amasasu na za grenade n'ibindi bagiye bashakisha. Habayeho n'uburyo bwo kugira ngo bikorere izindi zabo kuko bashakaga kwica benshi no kubica babababaza.'

Tito Rutaremera, yagaragaje ko Interahamwe zari zaranashyizeho amasaha yo kwica Abatutsi ibyo bitaga 'gukora' kuko batangiraga saa 06:30 mu gitondo bakarekera saa 18:30, bagataha bamwe bakajya kurya, abandi bakajya mu bindi.

Ati 'Ariko hakaba akanama ku mugoroba bati kanaka ko twamubonye, abana be bose twabishe, bati hasigaye babiri. Bagasubiramo abo bagiye bica bose, abasigaye bose ejo bakazagenda babahiga. Indi nama ikaba kuri segiteri noneho niba ari ahantu bakeneye umusada bakababwira bakawubohereza haba ari ahantu h'ishyamba hatajyayo bake hakaza n'abandi kubafasha.'

'Haba hari abatangiye kwirwanaho nka za Bisesero n'ahandi babona ari ahakomeye bakoherezayo abajandarume bakabafasha byaba bikomeye cyane bakoherezayo n'abasirikare ariko bikareberwa kuri segiteri no kuri komine noneho ku wa Gatandatu bakabirebera no ku rwego rwa Perefegitura kugira ngo banabaze za komine bati ese mugeze he?' nabo bagatanga raporo bakanatangaza ibyo bakeneye kugira ngo ubwicanyi bukomeze.

Ni bande bicaga?

Tito Rutaremara, yavuze ko abicanyi babaga bari mu byiciro binyuranye bitewe n'impamvu rukana. Yagaragaje ko hari abatizwaga umurindi na politiki yari iriho, bashishikarizwa kwica n'Interahamwe, CDR, n'abo muri Parmehutu cyangwa Hutu Power.

Ati 'Ariko hari abandi bicaga kuko bamenyereye kujya bica muri 'muyaga' aho Umututsi yicwaga ntihagire ikiba, kuko aho kwica ihene y'umuntu icyo gihe wabaga wakica Umututsi kuko ntacyo bakubazaga ahubwo baraguhembaga. Hari abari bamenyereye ibyo, bakavuga bati reka twe kwiteranya tugeyo n'ubundi bizarangira ntacyo bitwaye.'

Tito Rutarema, yavuze ko hari n'abandi babaga badashaka kwica, ariko mu rwego rwo kwanga kwiteranya n'Abahutu bagenzi babo b'abicanyi, bakajya kwica abantu kuko hari n'abicaga kugira ngo bagaragaze ko batifatanyije n'Abatutsi.

Tito, yagarageje ko mu gutegura Jenoside, Interahamwe zahisemo ahantu zizajya zoroherwa no kwica Abatutsi benshi kandi icyarimwe. Aha ni muri za kiliziya, n'ahandi Abatutsi babaga bahungiye ari benshi bizeye kuhakirira.

Yagize ati 'Za site buriya zaciye ibintu, bababonezaga muri za kiliziya kuko abantu bari baramenyereye ko ari ahantu h'Imana ariko n'abandi bakababwira bati nimujyeyo na bene wanyu bazabasangayo abantu bakajyayo kubera impamvu zitandukanye ariko babandi bo babizi.'

Yatanze urugero avuga ko nko muri Zaza abaturage binjizwaga mu kiliziya, bahumurizwa ko bazahakirira bakanahahurira n'abavandimwe babo, nyuma bakabafungirana bakabamishamo za grenade bagapfira gushira.

Ati 'Byari igikoresho cyiza cyo kwica benshi kandi vuba batakuruhije, za kiliziya zakoze akantu. Ibindi ni nko gutoranya ahantu ku musozi bakajyanayo abantu babashyira hamwe ariko baziko bari bubazenguruke bakabamara byoroshye.'

Tito Rutarema, yashimangiye ko hari ibihamya byinshi bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kinini, yica benshi kandi nabi mu gihe gito 'Kubera ko yakozwe gihanga. Babuze ubuhanga bwo kubaka igihugu bagira ubwo kugisenya.'

Tito Rutaremera, yagaragaje ko Jenoside yakoranywe ubuhanga bwinshi akaba ari nayo mpamvu hakenewe ubundi buhanga mu gukomeza kubaka igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tito-rutaremara-yakomoje-ku-bihamya-by-imitegurire-ya-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)