'Walk to Remember', umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 4 Urugendo rwo Kwibuka 'Walk to Remember ', rutaba kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024, ruzasubukirwa.

'Walk to Remember' y'uyu mwaka ni kimwe mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, urwo rugendo rukazatangirira ku ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, rwerekeza kuri BK Arena i Remera, guhera saa 14h00.

'Walk to Remember' yatangiye mu mwaka w'2009, ikaba igamije gusobanurira cyane cyane urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango buri wese amenye uruhare rwe mu komora ibikomere byayo, no kuyikumira bityo ntizongere kuba ukundi.

Abashyitsi batandukanye bamaze kugera mu Rwanda, Ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, Abiy Ahmed wari kumwe n'umugore we Zinash Tayachew, bakiriwe n'itsinda ry'abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w'Intebe, Abiy Ahmed, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro.

Abiy asanze mu Rwanda abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, Andry Rajoelina wa Madagascar n'umugore wa Gen Mamadi Doumbouya wa Guinea-Conakry, Lauriane Darboux, baraye bahageze.

Hategerejwe abandi barimo Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Naledi Pandor, intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Bill Clinton ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Stéphane Séjourné.

Aba bayobozi bazaba bari mu gikorwa cyo gutangira icyumweru cy'icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.

Guverinoma y'u Rwanda kandi izaganira na bo ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano wa rwo na buri gihugu, hagamijwe inyungu z'ababituye.

The post 'Walk to Remember', umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/walk-to-remember-umwe-mu-miyoboro-ikomeye-inyuzwamo-ubutumwa-bwo-guhangana-ningaruka-za-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=walk-to-remember-umwe-mu-miyoboro-ikomeye-inyuzwamo-ubutumwa-bwo-guhangana-ningaruka-za-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)