Twatewe imbaraga na Perezida Kagame- Imbamutima z'abanyeshuri bahesheje ishema u Rwanda muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarushanwa aba agamije guteza imbere uburezi by'umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare [STEM], hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n'ubwenge buremano.

Iri tsinda ryashimiwe kumurika umushinga mwiza wo kwifashisha ikoranabuhanga rya 'Virtual Reality' mu mwuga w'ububwubatsi mu 'gufasha aba-architects n'aba injenyeri kuba bakora ibishushanyo by'inyubako mu buryo bwa 3D biboroheye', n'ibindi.

Bahawe igihembo kandi cy'itsinda ryabanye neza n'abandi mu gihe bamaranye mu marushanwa.

Kuri uyu wa Mbere ahagana Saa 20:35 ku masaha y'i Kigali nibwo iri tsinda ryasesekaye ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali rikubutse muri Leta ya Texas muri Amerika aho aya marushanwa yari amaze iminsi ari kubera.

Shema Almel wiga mu mwaka wa kane muri College Christ Roi de Nyanza, mu Ubugenge, Ubutabire na Siyansi yiga ku binyabuzima [PCB], yavuze ko iyi myitwarire myiza bayikesha Perezida Paul Kagame, wari uherutse kugaragaza ko ashyigikiye uburezi by'umwihariko iterambere ry'ikoranabuhanga.

Ati 'Kuba ubushize Perezida yaraje [mu marushanwa ya First Lego League yo mu gihugu] byari ibintu byiza kuko byagaragaje ko adushyigikiye kandi ahora adukangurira gushyiramo imbaraga kugira ngo duteze imbere igihugu.'

'Amasomo tuzanye yo ni menshi kuko twahuye n'ibihugu bimaze igihe muri ibi bintu tubigiraho byinshi bizadufasha.'

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo iri shuri ryegukanye irushanwa nk'iri ku rwego rw'igihugu rihita ribona itike yo kuzahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Icyo gihe ryashyikirijwe igihembo n'Umukuru w'Igihugu, aho yanahaye mudasobwa buri munyeshuri wageze mu cyiciro cya nyuma cy'aya marushanwa yari yitabiriwe n'ibigo by'amashuri byaturutse mu bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika.

Uwase Sonia wiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye wari ugize iri tsinda, yavuze ko uretse ubumenyi busanzwe yanigiyeyo ibijyanye n'imibanire n'abandi.

Ati 'Twigiyemo byinshi cyane. Nyuma y'aha turateganya gukora cyane ku buryo ubutaha tuzazana ibikombe byinshi cyane.'

Haracyari urugendo

Umuyobozi w'ishami ry'ikoranabuhanga mu rwego rw'igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze, REB, Sengati Diane, wari waserukanye n'iri tsinda; yavuze ko mu myaka ibiri ishize aribwo hatangiye kugezwa gahunda y'amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na za robot mu mashuri, bityo abanyeshuri aho bari ubu hashimishije ariko hakiri byinshi bikenewe.

Ati 'Urugendo tumazemo iminsi rwatweretse aho tugomba gushyira imbaraga. Ibyiza ni uko abana batangirana nabyo bagatangira kwiga aya masomo mu mashuri abanza, ubibahaye bakabyiga kuko baba bakiri bato bagira ubumenyi kuko barashoboye.'

Ku ya 15 Werurwe 2024, Minisiteri y'Uburezi n'iy'Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] hamwe n'ibindi bigo, batangije gahunda ya 'National Robotics Program' igamije kwimakaza imikoreshereze ya robot mu mashuri uhereye mu ay'abanza.

Binyuze muri iyi gahunda, abarimu bazajya bifashisha robots zubakanye ikoranabuhanga, mu kwigisha abanyeshuri amasomo basanzwe bakurikirana.

Sengati yavuze ko iyi gahunda izatanga umusanzu mu guteza imbere uru rwego. Ku ikubitiro iyi gahunda izatangirizwa mu mashuri 20 mu rwego rw'igerageza, bitewe n'umusaruro yatanze hakarebwa uko yagezwa no mu yandi mu gihugu.

Kuri uyu wa Mbere ahagana Saa 20:35 ku masaha y'i Kigali nibwo iri tsinda ryasesekaye ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali rikubutse muri Leta ya Texas muri Amerika
Umuyobozi w'Ishami ry'Ikoranabuhanga mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Sengati Diane, yagaragaje ko kwigisha amasomo ya Robotics kuva mu ay'abanza byateza imbere uru rwego
Abanyeshuri bo ku Kigo cya College Christ Roi de Nyanza begukanye igihembo cy'umushinga mwiza
Aba banyeshuri batangaje ko amasomo bakuye muri aya marushanwa azatuma batahana ibihembo byinshi mu yandi azakurikira
Abayobozi batandukanye mu rwego rw'uburezi bari bagiye kwakira aba banyeshuri
Ababyeyi bari bagiye kwakira abana babo
Ubwo bageraga ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe n'ababyeyi babo mu byishimo byinshi
Uwase Sonia wiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye yavuze ko uretse ubumenyi busanzwe yanize ibijyanye n'imibanire n'abandi

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twatewe-imbaraga-na-perezida-kagame-imbamutima-z-abanyeshuri-bahesheje-ishema-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)