Twumvane indirimbo 20 zakomeje imitima yAban... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru  tariki 7 Mata 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bacana urumuri rw'icyizere nk'ikirango cy'ubutwari no guharanira kwigira kw'Abanyarwanda.

Iki cyumweru cyaranzwe n'ibikorwa bitandukanye byo kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi mu njyana zose, bagiye bashyira hanze ibihangano bikubiyemo ubutumwa bw'ihumure, amateka y'u Rwanda, kwiyubaka kw'abanyarwanda, n'icyizere cy'ejo hazaza.

Dore zimwe mu ndirimbo zakomeje imitima y'Abanyarwanda zikabafasha kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994:

1. Urukundo â€" Mani Martin & Ruti Joel, Alyn Sano, Boukuru, Kenny Mirasano, Nel Ngabo

">

Rugamba Cyprien wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ibihangano byabaye imvano yo gukomera k'ubuhanzi bw'iki gihe, bamwe baninjira mu muziki mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro no kusa ikivi cye.

Indirimbo ye yise 'Murumve twana twanjye' yasubiwemo na Mani Martin, Ruti Joel, Kenny Mirasano, Bukuru Christian na Nel Ngabo ndetse na Alyn Sano mu muhango wabereye muri BK Arena, tariki 7 Mata 2024 mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mani Martin uri mu baririmbye basubiramo iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko batekereje kuyisubiramo mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Rugamba Cyprien yabaye umunyamuziki udasanzwe mu mitima ya benshi, kandi byumvikanisha kongera kubaho kwe.

2. Rwanda Komera â€" Sherrie Silver Foundation

">

Umuryango wita ku bana ubafasha gukuza impano zabo 'Sherrie Silver Foundation' wahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye mu ndirimbo bise 'Rwanda Komera' mu rwego rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Sherrie Silver baririmba bakangurira buri wese kumenya no kwiga amateka. Bibutsa kandi ibihe byaranze itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

3. Twunze Ubumwe â€" Pakkage ft All Stars (Mavin, Remedy, Fela, Mozzy, Kendo, Fire Man, The nature, Kenny Edwin)

">

Inzu itunganya umuziki LLF ifunguye vuba yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise "Twunze Ubumwe" yahurijwemo abahanzi babarizwa mu muziki nyarwanda barimo Fireman, The Nature, Mavin, Remedy, Fela Music, Mozzy, Kenny Edwin ndetse na Kendo itunganywa na producer Pakkage, bifatanya n'abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30.

Abahanzi biganjemo urubyiruko, bafatanije kuririmba indirimbo y'ihumure, bishimira ibyagezweho nk'abanyarwanda birimo umutekano, ubumwe, no kwiyubaka muri rusange.

4. Ibaruwa - Oda Paccy

">

Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Paccy, yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise "Ibaruwa", aho aririmba ku ntimba y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona aho ababo bishwe muri Jenoside, ariko kandi bongeye kugira icyizere cyo kubaho neza.

Ni indirimbo igiye hanze mu gihe u Rwanda n'Isi bari mu gihe cy'Iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni.

5. Mpore Nyabitimbo â€" Munyanshoza Dieudonne

">

Munyanshoza Dieudonne umenyerewe mu bihangano bigaruka ku mateka yaranze ahantu runaka mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanyije n'abarokokeye i Nyabitimbo mu Karere ka Rusizi, aho yagize ati: 'Mpore Nyabitimbo.'

6. Yarakuze â€" Chrisy Neat ft Riderman

">

Umuhanzi w'umuraperi Emery Gatsinzi  [Riderman] afatanije na Kanoheri Chrismas Ruth uzwi ku izina rya Chrisy Neat mu njyana zitandukanye zirimo gakondo, bashyize hanze amashusho y'indirimbo ikomeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bubabaje ariko bw'inkomezi, buvuga umubyeyi wishwe  asenga asabira umwana we kurokora, Imana ikumva amasengesho ye nubwo we atabashije kubaho.

7. Seka Rwanda â€" Yago Pon Dat

">

Umwe mu bahanzi nyarwanda b'ikiragano gishya, Yago Pon Dat nawe yahojeje u Rwanda mu gihangano cye yise 'Seka Rwanda,' ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi.

8. Nyundo Iribuka â€" Munyanshoza Dieudonne

">

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne ufite ibihangano byinshi cyane bigaruka ku mateka yaranze ahantu hanyuranye mu bihe by'icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanyije n'abo ku Nyundo kwibuka abaho bazize uko bavutse.

9. Hora Rwanda â€" M Zaidi ft Kibasumba Confiance, Baritone, Juda Kuberwa, Ian Vanga

">

Abahanzi b'i Musanze barimo Baritone, Juda Kuberwa, M Zaidi n'abandi bahuje imbaraga n'umwe mu basizikazi b'abahanga igihugu gihanze amaso, bakora indirimbo ihumuriza u Rwanda n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ndirimbo bise 'Hora Rwanda,' ikubiyemo ubutumwa bukangurira abanyarwanda kurushaho gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize, birimo amahoro, ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'iterambere rigaragarira buri wese.

10. Ijambo rya Nyuma â€" Muhorateta

">

Umukobwa witwa Muhorateta Elyse yasubiyemo indirimbo iteye agahinda ya Bonhomme yitwa 'Ijambo rya Nyuma' igaruka ku mateka mabi yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

11. Ibuka Nibuke â€" Kelia & Lauritha

">

Mu njyana nziza ya Gakondo, abakobwa babiri; Kelia na Lauritha bahumurije abanyarwanda mu ndirimbo bise 'Ibuka Nibuke.'

12. Humura Rwanda â€" Gloria Choir

">

Gloria choir yakoze mu nganzo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga Miliyoni imwe mu minsi 100.

Muri iki gihe cyo #Kwibuka30, Gloria choir bashyize hanze indirimbo nshya bise "Humura Rwanda" baririmbamo ko "intimba zirashize, zirarangiye, umwijima urashize uragiye. Jenoside yakorewe Abatutsi ntizongera. Urumuri rw'ubuzima ruramuritse, tubona ubuzima, icyizere cy'ubuzima cyiraganje, ihumure n'amahoro biraganje".

13. Ikunda u Rwanda â€" Abakurikiye Yesu Choir

">

Abaririmbyi ba Korali Abakurikiye Yesu babarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi, bifatanyije n'abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyira hanze indirimbo y'amashusho ikubiyemo ubutumwa bwomora.

Bati 'Dufite ibihamya birenze kimwe bitwemeza ko Imana ikunda u Rwanda. Mu 1994 Igihugu cyose cyari cyacuze umwijima waratabaye uhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, umwijima wari ubuditse mu gihugu uratamurura, ubu u Rwanda rumeze neza.

14. Hanagura Amarira â€" New Singers Voice of Praise Choir

">

Abaririmbyi ba New Singers Voice of Praise Choir babarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rya Bilengual Chuch rya Remera, bakomeje abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu butumwa banyujije mu ndirimbo.

New Singers Voice of Praise Choir bahumurije Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo nshya bise 'Hanagura Amarira' igizwe n'ubutumwa bw'ihumure bukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavuze ko Imana iri hafi yabo kandi ko ibitayeho mu byo banyuramo byose.

15. Ntumpeho â€" Theo Bosebabireba

">

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo ziramya Imana, Theo Bosebabireba yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ntumpeho' yitandukanya n'abagifite amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni indirimbo igaruka ku magambo y'uyu muhanzi yitandukanya n'abagizi ba nabi bakirangwa n'ibikorwa bitoneka inkovu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 

16. Harubuzima â€" Isaac Mahoro

">

Umuhanzi mu ndirimbo ziramya Imana, Mahoro Isaac, yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Izuba Rirarashe,' ihumuriza abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umuhanzi Mahoro Isaac yavuze ko yifuje gutanga umusanzu we w'igihangano yifatanya n'abanyarwanda ndetse n'Igihugu muri rusange, mu gihe cyo kwibuka inzirakarengane zishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

17.  Icyizere cy'Ubuzima â€" Ijwi rya Yesu Choir

">

Ijwi rya Yesu ni Korali y'ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana n'ibikorwa by'urukundo ikaba ikomeje umurimo yahamagariwe no muri ibi ibihe abanyarwanda bari kwibukaka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aba baririmbyi b'i Rwamagana bifuje gukomeza abanyarwanda mu ndirimbo yiswe "Icyizere cy'ubuzima" kugira ngo "twibuke dukomeza kwiyubaka".

18.  Twibuke Twiyubaka â€" Abaragwa Choir

">

Abagize korali yitwa Abaragwa, nabo ntibasigaye inyuma mu gukomeza abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye by'umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, niko gukomeza intero igira iti 'Twibuke Twiyubaka.'

19. Impore â€" Sayuni Choir ADEPR Cyahafi

">

Korali Sayuni ikorera umurimo w'Imana mu Itorere rya ADEPR Cyahafi, nayo yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibabwira iti 'Impore.'

20. Inkuru Nziza â€" Penuel Choir

">

Korali Penuel ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Rukurazo yashyize hanze indirimbo nshya "Inkuru Nziza" mu kwifatanya n'u Rwanda n'Isi yose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141860/twumvane-indirimbo-20-zakomeje-imitima-yabanyarwanda-mu-cyumweru-cyo-kwibuka30-video-141860.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)