Nta gihindutse, byitezwe ko nibura abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda muri Nyakanga cyangwa Kanama, byatinda cyane bakahagera muri Nzeri.
U Bwongereza bwamaze gutangaza ko nibura abantu 300 ba mbere bashobora guhita boherezwa mu Rwanda bamaze kuboneka, ikibura gusa kikaba ari uko iyi gahunda yatangira ubundi bagahita baza mu Rwanda aho bazakomeza gukurikiranira iby'ubusabe bw'ibyangombwa byabo.
Uruhande rw'u Rwanda narwo rugeze kure iyi myiteguro ndetse iby'ibanze, birimo nk'aho bazacumbika, ibyo bazarya n'uko bazavuzwa, byose byamaze gutegurwa.
Icyakora mu kurushaho gufasha u Rwanda rwitegura neza iby'iyi gahunda, u Bwongereza buri kwitegura kohereza abakozi b'inararibonye mu Rwanda, kugira ngo bazakomeze kurufasha muri iyi gahunda, cyane cyane mu minsi ya mbere.
Amakuru avuga ko Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu Gihugu (Home Office) ari nayo ishinzwe gukurikirana iyi gahunda ku ruhande rw'u Bwongereza, yatangiye umugambi wo gushishikariza abakozi bakora mu gice gishinzwe gukurikirana abimukira, gutangira gusaba akazi mu Rwanda.
Bivugwa ko igikorwa cyo gushaka aba bakozi cyatangiye mbere y'uko Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza yemeza uyu mushinga, ibisobanuye ko magingo aya, abakozi b'ibanze bashobora kuba baramaze kuboneka.
Abakozi bazoherezwa mu Rwanda bazaba bakora mu nzego zirimo abafata ibyemezo, abashinzwe ibya tekinike, abashinzwe igenamigambi ndetse n'abayobozi bane bafite ubunararibonye mu kuyobora amakipe y'abakozi.
Aba bayobozi bazaba bari mu Rwanda nyuma y'uko 'u Bwongereza busabwe gufasha mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, ndetse no gutanga ubunararibonye.'
Aba bakozi bazaturuka mu Bwongereza bazaba bafite intego ebyiri z'ingenzi, zirimo gutanga ubujyanama n'amahugurwa kuri bagenzi babo bo ku ruhande rw'u Rwanda. Andi makuru avuga ko n'ubundi impande zombi zari zisanzwe zikorana cyane cyane mu bijyanye n'amahugurwa azafasha muri iyi gahunda.
Abakozi bazoherezwa mu Rwanda bazajya bahamara 'ibyumweru' mbere yo gusubira mu Bwongereza, ubundi bagasimbuzwa bagenzi babo.
Amakuru avuga ko iyi gahunda iri kwihutishwa cyane ndetse ngo nta gihindutse, abakozi ba mbere bashobora kuba batangiye kugera mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi.
Amakuru avuga ko u Rwanda rwari rwasabye ko rwazatangira rwakira abantu bake mu minsi ya mbere y'iyi gahunda, ari nako ruzaba ruri kurushaho kongera ubushobozi bwarwo mbere yo gutangira kwakira abimukira benshi icya rimwe.
U Rwanda rwakemuye ibibazo byagaragajwe n'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Bwongereza
Mu Ugushyingo umwaka ushize, Urukiko rw'Ikirenga rwari rwagaragaje ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kwakira abimukira kubera impamvu zirimo ubwoba bw'uko rushobora kuzabasubiza mu bihugu baje bahunga, aho bashobora kugirirwa nabi, ibintu bihabanye n'amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi n'abimukira.
Icyakora mu masezerano avuguruye, u Rwanda rwari rwakemuye iki kibazo, aho rwari rwasezeranyije abimukira ko nta muntu n'umwe uzasubizwa mu gihugu cye atabishaka, mu gihe azaba yoherejwe mu Rwanda.
The i yatangaje ko u Rwanda ruzakorana n'umuhanga w'inararibonye mu bijyanye n'amategeko, uzatanga inama kuri Leta mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, aka kazi akazagakora nibura mu gihe cy'amezi atandatu.
The Telegraph yo yari yatangaje ko uyu muntu ashobora kuba ari Umunyarwanda wubashywe ku rwego mpuzamahanga kubera ubunararibonye afite mu bijyanye n'amategeko, aho ndetse ngo yanabiminujemo muri Kaminuza ya Oxford iri mu zikomeye ku rwego rw'Isi.
Inzira umwimukira azajya anyuzwamo mbere yo koherezwa mu Rwanda
Abantu bazoherezwa mu Rwanda ntabwo ari impunzi zose ziri mu Bwongereza, ahubwo ni abimukira badafite ibyangombwa byo kuba muri icyo gihugu.
Abo bantu kenshi bahagera banyuze mu Nyanja itandukanya u Bwongereza n'u Bufaransa, izwi nka 'English Channel.'
Kenshi iyo bageze ku nkombe z'u Bwongereza bakirwa n'inzego zishinzwe umutekano, gusa kuva mu 2021, kugera mu Bwongereza muri ubu buryo byagizwe icyaha.
Igihano cy'iki cyaha ni uko umuntu adashobora guhabwa ubuhungiro mu Bwongereza, ndetse akaba ashobora gusubizwa mu gihugu yaturutsemo cyangwa se akajyanwa mu kindi gihugu gifite umutekano, kuri iyi nshuro iki gihugu kikaba ari u Rwanda, nubwo amakuru avuga ko u Bwongereza bukomeje kuvugana n'ibindi bihugu birimo Botswana.
Mbere y'iyi gahunda hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda, ubusanzwe umwimukira wageze mu Bwongereza ntiyashoboraga gukora, icyakora yagombaga kubaho atunzwe na Leta. Aba bantu ntibatuzwaga mu nkambi, ahubwo bashyirwaga muri hoteli aho ikiguzi cyose cyishyurwaga na Leta y'u Bwongereza, ku giciro kirenga miliyari 5 z'ama-pound ku mwaka.
Iyo iyi gahunda y'u Rwanda itaza kubaho, u Bwongereza bwari kuzishyura nibura miliyari 11 z'ama-pound kugera nibura mu 2026, aya mafaranga yose akagenda mu bikorwa byo kwita ku bimukira batanemerewe gukora.
Dosiye z'aba bimukira rero zizajya zikurikiranwa, hanyuma izo basanze zifite inenge zikomeye, hafatwe icyemezo cy'uko bagomba koherezwa mu Rwanda. Magingo aya abagera kuri 300 basa nk'abamaze kwemezwa, uretse ko amakuru avuga ko abagera ku 2000 bashobora kuboneka mu gihe kidatinze.
Umwimukira watoranyijwe koherezwa mu Rwanda azajya abimenyeshwa mbere y'iminsi irindwi. Nishira, azaba afite indi minsi itanu yo kwitegura. Muri rusange iyi ni iminsi 12. Muri iki gihe cyose, umwimukira azajya aba afite uburenganzira bwo kujya mu nkiko, agasobanura impamvu atifuza koherezwa mu Rwanda.
Mu kujya inama n'abanyamategeko, birashoboka ko uyu mwimukira udashaka koherezwa mu Rwanda ashobora kubitinza, ahanini binyuze mu gusaba Urukiko guhabwa umwanya wo kwitegura urubanza, cyangwa se akaba yahitamo kuregera inkiko zo hejuru.
Ibi byose bishobora gutwara ibyumweru bitatu, ndetse bishobora gutuma uyu mwimukira uri mu nkiko ashobora kuba akuwe ku rutonde rw'abemerewe koherezwa, gusa ibi ntibivuze ko aba atazaza burundu.
Bwa nyuma na nyuma, umwimukira woherejwe mu Rwanda azajya ahabwa ibihumbi 3 by'ama-pound, nk'uko The Guardian yabitangaje.
Bizaba bigoye cyane ko umwimukira watoranyijwe koherezwa mu Rwanda ashobora kubyanga, kuko nta mategeko ashobora kumurengera mu gihe yinjiye mu gihugu mu buryo butanyuze mu mucyo.
Mu gihe cy'imyaka itanu izabarwa kuhera igihe agereye mu Rwanda, uyu mwimukira azahabwa iby'ibanze byose akeneye, mu gihe ikirego cye kizaba kiri kwigwaho n'inzego zibishinzwe.
Birashoboka ko umwimukira wageze mu Rwanda ashobora gusubizwa mu Bwongereza, gusa ibi ni ikintu kizaba kigoye cyane hafi yo kudashoboka, ushingiye ku buryo inzira zo kubahitamo zizagenda. Gusubizwa mu Bwongereza kandi bizasaba ko Urukiko rubyemeza, indi ngingo izagorana kuko rutazapfa kubona ikirengera umuntu winjiye mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko, kandi yaroherejwe mu gihugu gitekanye, akazanitabwaho mu gihe cy'imyaka itanu.
Birashoboka ko urugendo rushobora gusubikwa mu gihe abimukira hafi ya bose bari buze mu ndege imwe baba barahawe uburenganzira bwo gukomeza gukurikirana ibirego byabo mu nkiko, gusa gushoboka kwabyo bifite amahirwe make cyane.
Igihe cyihuse gishoboka kugira ngo umwimukira avanwe kuri 'English Channel' agezwe mu ndege izamuzana i Kigali kizajya kiba ari ibyumweru bibiri.