U Rwanda mu bihugu 10 bya Afurika birimo imodoka nyinshi z'amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi ku rutonde, aho rukurikira Afurika y'Epfo iri ku mwanya wa mbere, Maroc, Kenya, Tanzania, Angola na Ghana.

Rho Motion ivuga ko mu Rwanda habarizwa ibinyabiziga by'amoko yose bikoresha amashanyarazi, kuva kuri moto, imodoka nto z'amapine atatu ndetse n'imodoka nini, kugera no kuri bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Hafi imodoka 900 zikoresha amashanyarazi, mu gihe moto n'imodoka z'amapine atatu zirenga 1182, nazo zikoresha amashanyarazi.

Mu Rwanda kandi hamaze kugaragara imodoka z'inganda zikomeye nka Model Y ikorwa na Tesla, ikaza no mu modoka zikunzwe cyane kurusha izindi ku rwego rw'Isi.

Uruganda rwa BYD rw'Abashinwa, rukaba na rumwe mu nganda ziri kuzamuka cyane ku rwego rw'Isi, narwo ruri mu zimaze kwiyegereza isoko ry'u Rwanda, mu gihe ibigo nka BasiGo nabyo byamaze kwinjira kuri iri soko, ahanini kubera amahirwe rihishe mu bihe biri imbere.

Gahunda za Leta zigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere no kugabanya ikiguzi kigenda kuri mazutu na lisansi bituruka mu mahanga, ni zimwe mu zikomeje gutuma abashoramari bitabira kuzana imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda.

Izi modoka kandi zikomeje gukundwa ku rwego mpuzamahanga, aho umubare w'izigurwa wiyongereyeho 31% mu 2023, ugereranyije n'izari zagurishijwe mu 2022.

Misiri, Ethiopie na Benin nibyo bihugu biri inyuma y'u Rwanda mu gukoresha imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi muri Afurika.

Moto z'amashanyarazi zikomeje kuba nyinshi mu Rwanda
Mu bice bimwe na bimwe hashyizwe station zifasha abafite imodoka z'amashanyarazi
Ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi rigamije kurengera ibidukikije
MTN Rwanda ni imwe muri sosiyete yagejeje mu Rwanda bwa mbere imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-10-bya-afurika-birimo-imodoka-nyinshi-z-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)