U Rwanda mu bihugu bigiye kungukira kuri miliyoni 100$ u Bwongereza bwageneye abikorera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafaranga azahabwa ibihugu bya Afurika birimo Bénin, Cameroun, Côte d'Ivoire, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zambia.

Azanyuzwa mu kigo cy'imari cy'Abongereza, Citi, biciye mu mabanki atandukanye yo muri Afurika gikorana nayo.

Ayo mafaranga azahabwa imishinga ifite ibikorwa bizana iterambere muri Afurika, by'umwihariko igira uruhare mu kwinjiza ku mugabane ibikomoka ku ngano, ifumbire, umuceri n'isukari.

Inkunga izahabwa kandi ibigo bigira uruhare mu kongera umusaruro haba uw'ibucuruzwa, gutwara abantu n'ibintu, imashini zifashishwa mu nganda n'ibindi.

U Bwongereza butanze iyi nkunga mu gihe benshi mu bashoramari n'ibigo by'amikoro make muri Afurika byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 n'ubwiyongere bw'ibiciro wongeyeho n'inguzanyo zihenze, byakurikiye intambara y'u Burusiya na Ukraine.

Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Iterambere na Afurika, Andrew Mitchell, yavuze ko iyi nkunga igaragaza umuhate w'igihugu cye mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Ati 'Bigaragaza umuhate wa BII mu gufasha ibihugu bikennye hirya no hino muri Afurika kubona uburyo bwo kongera umusaruro w'ibiribwa babona ifumbire, imashini zifashishwa mu buhinzi n'ibindi.'

Nick O'Donohoe uyobora British International Investment yavuze ko inkunga batanze izakoreshwa cyane mu kuzahura ubucuruzi bwagorwaga no kwaguka kuko nta gishoro gihari, bigasubiza inyuma urwego rw'ubucuruzi muri Afurika n'umusaruro ukaba muke.

Kuva mu 1948, British International Investment ikorana na ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika, mu gihe Citi yo yafunguye ishami ryayo rya mbere ku mugabane mu 1920. Citi ikorana n'amabanki asaga 200 , igamije gufasha ibigo bisanzwe bifite intego nziza ariko bigorwa no kubona igishoro cyo kwagura ibikorwa cyangwa kugeza ibyo bikora ku masoko.

Imishinga y'ubuhinzi iri mu izaterwa inkunga muri iyi gahunda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-bigiye-kungukira-kuri-miliyoni-100-u-bwongereza-bwageneye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)