Ni urutonde rwashyizwe hanze ha Skytrax, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku ya 17 Mata 2024, mu birori byabereye mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage.
Uru rutonde rugaragaraho ibibuga by'indege 1o byo muri Afurika, birimo bibiri byo muri Afurika y'Epfo, bitatu bya Maroc, icyo mu Rwanda, muri Kenya, Ethiopia, Mauritius ndetse n'icyo muri Seychelles.
Iki kigo gitangaza ko bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ibibuga by'indege bihabwe imyanya harimo ubushobozi bw'abakozi bakora mu nzego zihura n'ababagana, mu bijyanye n'imyifatire, urugwiro no kuzuza neza inshingano zabo.
Hashingirwa kandi ku myitwarire y'abakozi bo mu rwego rushinzwe gufasha abagenzi, abashinzwe abinjira n'abasohoka, abo mu rwego rw'umutekano, hagasuzumwa ibijyanye n'amaguriro yo ku bibuga, hakanarebwa ku biribwa n'ibinyobwa bihatangirwa.
Ibibuga byaje imbere y'icya Kigali harimo icyaje ku mwanya wa mbere cya Cape Town muri Afurika y'Epfo nk'igihugu kimaze gutera intambwe ifatika muri uru rwego, icya Durban King Shaka nacyo cyo muri icyo gihugu, gikurikirwa n'icya Mauritius, icya Casablanca muri Maroc gifata umwanya wa kane, cyakurikiwe n'icya Seychelles.
Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali cyakurikiwe n'icya Marrakech muri Maroc, icyo muri Nairobi kiza ku mwanya wa munani, icya Addis Ababa muri Ethiopia gishyirwa ku mwanya wa cyenda, i Rabat muri Maroc, baza ku mwanya wa 10.
Umwaka ushize mu Ukuboza, iki Kigo cya Skytrax, cyari cyashyize Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, ku mwanya wa munani mu byahize ibindi muri 2023 haba mu gutanga serivisi nziza n'ibindi bizishingiyeho.