U Rwanda rwazamutseho imyanya 2 ku rutonde rw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024 ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize ahagaragara uko ibihugu bihagaze ku rutonde rwayo muri uku kwezi.

U Rwanda rwari ku mwanya wa 133 rwahise rwisanga ku mwanya wi 132 ubwo bivuze ko rwazamutseho imyanya 2. 

Ibi bibaye nyuma yuko ikipe y'igihugu, Amavubi yitwaye neza mu mikino ya gicuti itsinda Madagascar ibitego 2-0 ndetse ikanganya na Botswana 0-0.

Amavubi kuri ubu afite amanota 1112.44 avuye ku manota 1107.04 ubwo akaba yungutse amanota 5.4 ayakuye muri iyi mikino ya gicuti.

Muri rusange ikipe y'igihugu y'igihugu ya Argentine niyo iyoboye urutonde rwa FIFA ikaba ikurikiwe niy'u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza ndetse na Brazil ku mwanya wa 5.

Muri Afurika amakipe y'ibihugu aza ku mwanya wa hafi ni Morocco ya 13, Senegal ya 17 na Nigeria ya 30. Ni mu gihe mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Uganda ariyo iza hafi ku mwanya wa 92, Tanzania ya 119 ndetse na Sudani iri ku mwanya wi 127 mu gihe u Burundi bwo buri ku mwanya wi 140.

Ikipe y'igihugu yazamutseho amanota menshi ni Indonesia yazamutseho imyanya 4 naho iyamanutse cyane ni Vietnam yamanutseho imyanya 10.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141618/u-rwanda-rwazamutseho-imyanya-2-ku-rutonde-rwa-fifa-141618.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)