Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 ni bwo Christopher Muneza yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Vole'. Avuga ko yari afite indi yari yateguye gusohora, ariko birangira iyi ariyo abanje.
Aragira ati: 'Mfite home studio, Element yarahageze asanga hari utuntu natangiye kuyikoraho, yari kumwe n'umucuti wanjye Sean Brizz barambwira bati byaba byiza tuyikoze byihuse.'
Hano yumvikanishaga ko cyari igitekerezo we atari afiteho gahunda y'ako kanya, nyamara Element na mugenzi we bayumvise barayikunda birangira bateguye kuyikoraho.
Avuga ko amajwi yayo bayakoze mu gihe cy'umunsi umwe, amashusho yayo akaba yarakozwe na Chretien murumuna wa Christopher usanzwe amufasha ku ndirimbo zitandukanye.
Christopher yatangaje ko amashusho yayo yakozwe hibazwe ku muco w'imideli, ubuvanganzo n'umuco.Â
Christopher ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ageze kure imyiteguro y'ibitaramo afite muri Canada anategura umuzingo mushya agiye gushyira hanze nyuma y'imyaka igera ku 10.
KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO NSHYA YA CHRISTOPHER
Christopher yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise "Vole" yasimbuje iyo yari yateganije gushyira hanze Element na Christopher bakoze indirimbo "Vole" mu gihe cy'umunsi umwe Sean Brizz na Element ni bo mvano y'indirimbo nshya ya Christopher #Vole