Ubutumwa bwa Ali Kiba na Ykee Benda bifatanyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bombi batangaje ubutumwa bwabo bifashishije urubuga rwa Instagram, bagaragaza ko bari kumwe n'u Rwanda n'Isi muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu gihe cy'iminsi 100 aho bicwaga amahanga arebera.

Mu bihe bitandukanye Ali Kiba yakunze kugaragaza ko yumva neza amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo, akifatanya nabo mu kuzirikana no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ari mu bahanzi Mpuzamahanga basaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Uyu munyamuziki w'imyaka 37 y'amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Mwana', 'Dodo' yanditse avuga 'Turi kumwe namwe Rwanda muri ibi bihe'.

Ali Kiba ari mu bahanzi bubashywe muri Tanzania akaba umwanditsi w'indirimbo uri mu bakomeye wita cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Bongo Flava.

Ni umwe mu bakomoka mu gace ka Kigoma, ndetse yashinze inzu y'umuziki yise Kings Music label, aherutse no gutangiza Radio yise 'Crown Fm Radio'.

Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka: Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Lady Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Macmuga n'izindi.

Mu butumwa bwe bwo kuri Instagram, Ykee Benda wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yasabye buri wese guhora yibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no 'gukorera ibyiza abana bacu n'abazabakomokaho.'

Ykee Benda ari mu bahanzi bakomeye muri Uganda bagiye begukanye ibikombe byihariye mu muziki. Ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer.

Mu bihangano bye yibanda cyane ku byubakiye ku njyana ya Afrobeats, Pop, Dancehall, R&B ndetse na Reggae. Inyandiko zinyuranye zivuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, kuva ubwo atangira kumenyekana.

Ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mpaka Records abereye umuyobozi. 

Amaze gukorana indirimbo n'abarimo Jason Derulo (USA), Reekado Banks (Nigeria), Tekno (Nigeria), Jay Prayzah (Zimbabwe), Mr. Bow (Mozambique), Manzu (Sierra Leone) n'abandi.

 

Ali Kiba yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ykee Benda yasabye buri wese guhora azirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutegura ejo heza hazaza h'abana babo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141758/ubutumwa-bwa-ali-kiba-na-ykee-benda-bifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka30-141758.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)