Ni ibikubiye mu butumwa aherutse gutanga ubwo kimwe mu bigo byigenga mu Rwanda cyashyiraga ku isoko ry'umurimo abakozi bashya bacunga umutekano, akomoza ku kuba ibi bigo bikwiye gushyira imbaraga mu gutuma urwo rwego rukora kinyamwuga, bigizwemo uruhare no gufata neza abacunga umutekano.
Icyo gihe SP Bernard Gatete yasabye abasoje amahugurwa kuzitwara neza ubwo bazaba bageze mu mirimo, ariko anibutsa ikigo kibakoresha ko hamaze igihe havugwa imishahara mike kandi itangwa nabi mu bigo byigenga bicunga umutekano, avuga ko gucungisha umuntu umutekano ntumuhe iby'ibanze bidatanga umusaruro, kuko aba mu buzima bubi ntakore neza inshingano wamuhaye.
Ati ''Umusekirite utariye, umusekirite utahembwe, umusekirite utabonye amafaranga yo kugura 'cirage' ntabone amafaranga yo kugura 'colgate', aba ari umusekirite w'umurimbo. [â¦] murabizi ko hamaze igihe havugwa ikibazo cy'imishahara itari myiza mu bigo byigenga bicunga umutekano, ndetse n'iyo mishahara ntibonekere ku gihe. Murasabwa rero kugira ngo ibyo bintu mubikosore.''
SP Gatete kandi yibukije ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda ko gukoresha akazi umuntu ntumuhembe nawe nta musaruro mwiza biguha, kuko uwo mukozi umubeshya ko umuhemba na we akakubeshya ko agukorera, ibishobora kugushyira mu gihombo cy'ibyo yakoreshwa n'inzara.
Ati ''Ibyo bintu uko ari bibiri, ikinyabupfura cyabo no gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza yabo, nibyo bizafasha gutuma uru rwego rutera imbere. Atari ibyo, baba bababeshya ko babakorera, namwe mukababeshya ko mubahemba. Mureke rero dufatanye, kugira ngo aka kazi k'umutekano gatangwa n'ibigo byanyu, karusheho kuba akazi ka kinyamwuga, kandi karusheho kuba akazi gatunga ugakora.''
SP Bernard Gatete yanahamagariye ibigo byigenga bicunga umutekano ko usibye guhembera abacunga umutekano no kutabambura, bikwiye kureba uko imibereho ihenze mu gihe cya none bakongera imishahara igenerwa abacunga umutekano, kugira ngo babashe kubaho mu buzima bujyanye n'igihe.