Inzibutso za Jenoside ziri hirya no hino mu gihugu ndetse abantu bakangukira kuzisura kugira ngo basubize agaciro Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside mu 1994, ariko bagacyura n'amasomo yo guharanira ko itazongera ukundi.
Gusa ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto y'abasuye urwibutso rwa Jenoside bivugwa ko ari urwa Kiziguro bifotoza amafoto agaragaza ko badashyize umutima ku gikorwa nyirizina cyari cyabajyanye, bifotoza nk'abari ahantu hasanzwe.
Imwe mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa X, igaragaza abari basuye urwibutso baseka, bifotoza mu buryo butamenyerewe ku bari mu gikorwa cyo kwibuka.
Uwitwa Noella Shyaka yagize ati 'Iyo bavuze kwibuka twiyubaka ni ibi baba bavuze? Kujya gu 'slayinga' mu rwibutso? Aya ni amahano mu yandi.'
Koko bene aya mafoto arakwiye ahantu nkaha?
Yego rwose ibintu byose nabonye twarabigize easy ngo ntaguheranwa nagahinda ariko c iyo bavuze kwibuka twiyubaka nibi baba bavuze? Kujya gu slaying murwibutso?
Aya namahano muyandi! pic.twitter.com/CUREOJVDR7â" Noella Shyaka (@noellashyaka) April 26, 2024
Ibi ntibikwiye ndetse nino gutesha agaciro abacu ibi nabyo ngewe ndabibona nkipfobya kd ntanikigaragazako ababakobwa babikoze batabizi ibi rero @RIB_Rw rwose mukwiye kubikurikirana mwasanga babikoze babizi bakabihanirwa baba batari babizi bagahabwa uburere bwanyabwo murakoze pic.twitter.com/li1mRxPALS
â" kazitunga (@Pkg250) April 26, 2024
Mwakoze igikorwa cy'indashyikirwa; mwagize ibiganiro mwumva n'ubuhamya. Mwibutse bamwe muri bagenzi banyu bifashe amafoto basa nkaho bagiye mûri party hejuru y'imibiri y'abacu ko bigize icyaha cyo gutesha agaciro inzibutso (profanation) https://t.co/VTuRxudadg
â" Chantal M. 🇷🇼🇨🇦 (@Mwiza123) April 27, 2024
Dieudonne Ciza we yasabye ko bikumirwa 'hakiri kare, imyifatire ku nzibutso igakurikizwa, uru rubyiruko niruganirizwe ni ukuri.'
Undi yagize ati 'Ntabwo bikwiye rwose ⦠Kwibuka30 bikwiye kubahwa na buri wese kuko tuba twibuka ikibi ntabwo byakatunejeje ngo duse n'ababiryamo umunyenga.'
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yabwiye IGIHE ko imyitwarire nk'iyaranze uru rubyiruko yatuma umuntu yibaza niba hari isomo rwigira ku mateka barebesha amaso cyangwa ibiganiro bihatangirwa.
Ati 'Izi gahunda tuba turimo zo kwibuka ni ukongera gutekereza no kuzirikana ukibaza ngo mbese aha habereye iki cyangwa hashyinguye bande? Rwose ni ukugira ngo tubahe icyubahiro. Bariya bari bamaze gusura urwibutso, bakabaye baragize impinduka muri bo ariko ukareba ukabona bitandukanye n'ibyo umuntu yatekerezaga.'
'Niba ibintu nka biriya bikorwa n'urubyiruko amaherezo turagana he? Ni uburyo bwo kwikebura, bwo kivuga ngo iyo turi muri ibi bikorwa intego tuba dufite turimo kuyigeraho?'
Dr Gakwenzire yanavuze ko umuntu wese ugiye ku rwibutso rwa jenoside agomba kurangwa n'imyitwarire igaragaza ko yubashye abavukijwe icyo cyubahiro bazira uko baremwe ariko akanubaha uburenganzira bw'abakiriho.
Ati 'Ugomba kubaha abashyinguye aho ngaho ariko ukaba uzarangwa no kubaha n'abakiriho. Imyitwarire nk'iriya ntabwo ikwiye.'
Yahamije ko na nyuma y'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bakwiye gusubiza amaso inyuma bakisuzuma bakareba niba intego bari bafite mu gihe cyo kwibuka yaragezweho.
Ati 'Tuzajye dusubiza amaso inyuma twibaze ngo ese ya gahunda tuvuyemo idusigiye iki? Dukwiye no kuzafata umwanya wo kwisuzuma, biriya na byo bituma duhita twibaza tuti intego turimo kuyigeraho cyangwa turagenda tugahita tukumva ko twasohotse hanyuma ibyo twabwiwe bikaba binyuze mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi?'
'Ntabwo ari ukuvuga ngo tugiye kurangiza umwenda tubafitiye ngo birangirire aho ahubwo ni no kugira ngo bizadufashe no mu kuturanga mu buzima busanzwe. Aho turahagiye turize kuko akenshi haba hari ibiganiro bigahita ariko turanize mu byo twibonera n'amaso kandi dukuremo n'isomo ryo kubaha ikiremwa muntu no kubiharanira.'
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 75% by'Abanyarwanda bafite imyaka 35 cyangwa munsi yayo. Bisobanuye ko harimo abafite amakuru make kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bavutse nyuma yayo.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima abinyujije kuri X yanditse ko ari ngombwa kuganira mu muryango imyitwarire ikwiye kuranga abantu mu bihe byo kwibuka.
Ati 'Mwakoze kwerekana aho bagenzi bacu batitwaye neza. Tugomba kunoza ibiganiro mu muryango, ku mashuri no matsinda y'abato. Abateguye gusura Inzibutso ntimucike intege. Mujye mwitwararika. Bariya tuzabaganiriza kibyeyi. Twemere ko kwigisha ari uguhozaho'
#RwoX :
Mwakoze kwerekana aho bagenzi bacu batitwaye neza.
Tugomba kunoza ibiganiro mu muryango, ku mashuri no muri groups z'abato
Abateguye gusura #Inzibutso ntimucike intege. Mujye mwitwararika.
Bariya tuzabaganiriza kibyeyi.
Twemere ko kwigisha ari uguhozaho #Kwibuka30â" UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) April 27, 2024
IBUKA isaba ko kubaha uburenganzira bw'ikiremwa muntu byaba mu bantu iminsi yose, haba igihe basuye inzibutso cyangwa mu gihe bari mu bindi bikorwa.
Mu cyumweru cyo kwibuka cyatangiye tariki 7 Mata kugeza kuri 13 Mata 2024, abantu 53 bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, urubyiruko rwari 13 [ni ukuvuga abafite imyaka 17-30] bangana na 24,5% mu gihe abafite imyaka iri hagati ya 31 na 44 ari 24 bangana na 45,3%.