Uko Leta yakoze Jenoside yashyizeho ba Perefe bashya bo kwihutisha kurimbura Abatutsi (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyo mpamvu Jean-Baptiste Habyalimana wari Perefe wa Butare, na Godefroid Ruzindana wa Kibungo bakuweho, nyuma baza no kwicwa n'imiryango yabo, bikozwe na Perezida Theodore Sindikubwabo na Minisitiri w'Intebe Kambanda Jean.

Hashyizweho ba Perefe bashya, basanzwe bazwiho ubuhenzanguni, babarizwaga muri Hutu-Power aribo François Karera muri Kigali Ngari, Sylvain Nsabimana i Butare, Anaclet Rudakubana i Kibungo, Elie Nyirimbibi i Byumba, Basile Nsabumugisha mu Ruhengeri na Dr Charles Zirimwabagabo ku Gisenyi.

François Karera yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu, Sylvain Nsabimana ahamywa icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy'imyaka 18.

Dr Charles Zirimwabagabo yahamijwe icyaha cya Jenoside n'inkiko Gacaca z'u Rwanda, ahanishwa igifungo cya burundu.

Tariki ya 19 Mata 1994 nibwo Leta y'Abatabazi yakuyeho ku mugaragaro Perefe Habyarimana Jean Baptiste wari waragerageje gukumira ubwicanyi muri Butare, n'ubwo na we yahigwaga kubera ko yari Umututsi, imusimbuza intagondwa Sylvain Nsabimana.

Uyu Nsabimana yari uwo mu ishyaka rya PSD. Yabaye Perefe wa Butare, ayobora ubwicanyi hagati ya 19/4 kugera tariki 17 Kamena 1994.

Tariki 19 Mata 1994, Perezida Theodore Sindikubwabo yahamagariye abanyabutare kurimbura Abatutsi. Mu ijambo rye, Sindikubwabo yahamagariye abaturage kwitabira ubwicanyi, ntibabe ba 'Ntibindeba'.

Nyuma yaho, abasirikare bafatanyije n'Abahutu bo mu mutwe w'Interahamwe bica abasivili benshi b'Abatutsi bari batuye I Butare hamwe n'impunzi zari zaturutse mu tundi turere tw'u Rwanda.

Nyuma ya disikuru ya Sindikubwabo Abatutsi batangiye kwicwa mu mujyi wa Butare no muri Komini zose z'iyo Perefegitura. I Kigali, uwo munsi Abasirikari ba Leta y'abicanyi bateye ibisasu kuri sitade Amahoro hapfa abantu 19 bari barinzwe n'ingabo za MINUAR.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-leta-yakoze-jenoside-yashyizeho-ba-perefe-bashya-bo-kwihutisha-kurimbura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)