Uko mukuru wa Miss Naomie yibwe akanakomerets... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba warakurikiranye amakuru kuva ku mugoroba w'uyu wa 02 Mata 2024, wumvise ibisambo byafashwe byakoraga ibikorwa by'ubujura bakanakomeretsa abo bibye.

Aho bakomerekeje umwe mu bakozi  batangaga  esanse muri Masaka nyuma y'uko abahaye serivisi y'ibihumbi 45Frw bakagenda batishyuye kumuvuduko mwinshi bamukurubana hasi.

Hari kandi ibikorwa byo kwiba inzoga n'ibindi bintu muriza Super Markets  ndetse bimwe Umuvugizi wa RIB akaba yatangaje ko bagiye babisangira na bamwe mu bahanzi basanzwe bafite amazina azwi hano mu Rwanda.

Undi wibwe akaba ari Kathia Kamali, wahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ku isanganya ryamubayeho aho yari yaherekejwe na barumuna be aribo Brenda na Miss Naomie.

Mu kiganiro Kathia yatanze yatangiye agaragaza uko byagenze ati'Ukuntu njyewe banyibye narindi mu muhanda wa Nyarutarama noneho imodoka iza inyuraho iri kurangisha niba ari Igitego Hoteli ibintu nk'ibyo ngibyo.'

Ubundi agaruka ku buryo abasore bari bayirimo bavugaga neza bamurata ubwiza ati'Twashakaga kubabwira ko muri beza n'ikinyabupfura cyinshi cyane, ndangije ndavuga ngo murakoze, barangije basi bati, waduhaye nimero yawe ndavuga oya sinjya ntanga nimero ku bantu ntazi.'

Mu kumusezeraho bazanye ukuboko akubahaye nawe batangira guhangana ati'Basi 'bye' niba utaduha nimero zawe mu gihe njyanyeyo akaboko bahita bankurura umwe wari wicaye ku ruhande ahita afata akaboko kanjye ashaka kukavuna ubwo nibwo narwanaga na telefone yanjye ndikuvuza ni induru.'

Yongeraho ati'Umwe mu bo mwabonye wari utwaye ahita ansunika gwa mu muhanda nshika ibisebe byinshi ku mavi, ngwa neza munsi y'ipine bashaka kunyura ku kaguru nkakuraho ni uko byagenze, ntanga ikirego kuri RIB ndategereza.'

Uyu mukobwa uvuga ko ibyo byamubayeho mu masaha y'umugoroba mu ntangiriro za Werurwe 2024,agira inama abantu abasaba kuba maso no kwihutira kujya bahita batanga ikirego.

Kathia yagize ati'Ntimukavugishe abantu mutazi kuko abo bantu ntabwo basaga n'abajura, umuntu utwara imodoka ntabwo asa n'umujura, numvaga ntakintu cy'umumaro mfite bakeneye, abantu ntibagapfe kubabaza ibyo bashaka ngo mubatege amatwi mujye mubihorera mugende.'

Ashishikariza abantu kujya bitabaza inzego zibishinzwe ati'Niba hari ikintu kibabayeho mujye mutanga ikirego mutegereze, muzagira abantu babafasha kuko nanjye ntabwo narinzi ko bizakunda ndaruhutse meze neza kuko abantu banyatatse babafashe.'

Kathia avuga ko mubo RIB yerekanye 2 aribo yamenyemo mu bamugiriye nabi kuko undi yari yicaye inyuma avuga ko uretse kuba byaramukomerekeje telefone bamutwaye ari iPhone 15 ihagaze Miliyoni 1.3Frw.

Kathia yashimiye RIB yakomeje gukurikirana ikirego cye abamugiriye nabi bakaba babafasheYavuze ko abantu bamukomerekeje bakanamwiba byabaye muri Werurwe 2024Kathia yasabye abantu kwitondera abantu baza babaza ibibazo ko bagakwiye kujya babagendera kure kuko harimo ababa batagamije icyiza 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141582/uko-mukuru-wa-miss-naomie-yibwe-akanakomeretswa-namabandi-i-kigali-141582.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)