Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo ryatumye abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo bacika ururondogoro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu Gatatu tariki 17 Mata 2024, Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rigira riti 'Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda.

Ibyo bireba:

. Umuntu ku giti cye;

. Abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri 'chantier', ibirombe n'ahandi;

Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.'

Bongeyeho ati' Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.

N.B: Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.'

Nyuma yiri tangazo, abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo, bakomeje kwibaza uko bazajya babyitaramo bava muri iyo mihanda binjira muri Kaburimbo kuko baba banduye kubera ibyondo.



Source : https://yegob.rw/umujyi-wa-kigali-washyize-hanze-itangazo-ryatumye-abagenda-mu-mihanda-itarimo-kaburimbo-bacika-ururondogoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)