Tariki 17 Mata 2024 hasohotse ubutumwa busaba umuntu ku giti cye, abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ku cyubakwa, ibirombe n'ahandi ko bagomba kubanza koza amapine y'imodoka mbere yo kwinjira mu muhanda wa kaburimo.
Ub butumwa bwavugishije benshi ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter bibaza niba umuntu utwaye imodoka avuye ahari umuhanda w'igitaka azajya abanza koza amapine n'imodoka mbere yo kwinjira muri kaburimbo.
Uwiyita Mutwarasibo yagize ati 'None muretse kwigiza nkana umuntu azajya ava murugo nagera kuri kaburimbo abanze ahagarare boze imodoka ahubwo nimudukorere imihanda kuko natwe sitwe dukunda gutaha mu byondo.'
Eric Nkunda we yibajije ati 'Ubu se umuntu wese uvuye mu muhanda w'igitaka agomba guca mu kinamba? Umuganda dusanzwe tuwukora ariko hari imihanda minini umuganda utagira icyo umara, urugero batanze ni uriya wa Rebero ugera Mageragere.'
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bubinyujije kuri X bwasobanuye ko abagomba kwitwararika ku bikorwa byo kwanduza imihanda ari abatwara imodoka zitwaye amabuye, umucanga n'igitaka byuzuye cyane ku buryo bigenda bimeneka mu muhanda.
Bugira buti 'Ubutumwa twatanze bureba cyane cyane imodoka zikora mu bwubatsi zitwara igitaka, imicanga n'ibindi zikarenza ibyo zemerewe gutwara bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.'
Turabashimira ibitekerezo mwatanze, byatweretse ko gahunda y'isuku muyishyigikiye. Ubutumwa twatanze bureba cyane cyane imodoka zikora mu bwubatsi zitwara igitaka, imicanga n'ibindi zikarenza ibyo zemerewe gutwara bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.#IsukuHose pic.twitter.com/3v1w5I1dBW
â" City of Kigali (@CityofKigali) April 18, 2024
Umujyi wa Kigali umaze imyaka myinshi uyoboye indi yose ya Afurika ku byerekeye isuku n'umutekano ndetse ni intego ukomeyeho mu rwego rwo gukomeza gukurura ishoramari mvamahanga n'abakerarugendo b'ingeri zitandukanye.