Umukinnyi Micomyiza Rosine Cisse yahisemo kwishushanyaho itariki y'agahinda kuri we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Basketball na REG WBBC, Micomyiza Rosine Cisse yahisemo kwishushanyaho itariki y'agahinda kuri we, itariki yaburiyeho se umubyara.

Uyu mukinnyi uri mu bahagaze neza, tariki ya 30 Werurwe 2024 yarimo yibuka imyaka 4 amaze abuze umubyeyi we (papa we).

Rosine akaba yarahisemo kwishushanyaho iyi tariki y'agahinda kuri we yo yaburiyeho umubyeyi, ari yo tariki ya 30 Werurwe 2020.

Ni igishushanyo yashyize ku kuguru kwe kw'ibumoso, yanditseho ati 'RIP (Rest in Peace) Dad' cyangwa 'Uruhukire mu mahoro papa' akurikizaho itariki yapfiriyeho ya 30 Werurwe 2024.

Rosine Micomyiza akaba amaze kwandika izina muri Basketball aho muri 2017 yigaga muri Uganda Christian University, aho yanatowe nk'umukinnyi mwiza wahize abandi muri shampiyona ya Uganda, yaje kuvayo aza mu Rwanda mu ikipe ya The Hoops yavuyemo muri 2023 ari bwo yasinyiraga REG WBBC.

Yishyizeho igishushanyo kimwibutsa itariki se yapfiriyeho, mu mpera z'icyumweru gishize yari amaze imyaka 4
Micomyiza Rosine ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza kuri ubu mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-micomyiza-rosine-cisse-yahisemo-kwishushanyaho-itariki-y-agahinda-kuri-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)