Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Bitaro bya Caraes Ndera kuri uyu wa 26 Mata 2024, cyitabirwa n'abayobozi ndetse na bamwe mu Banyamuryango ba Love In Action Rwanda, n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu Murenge wa Ndera.
Umuyobozi Wungirije wa Ibuka mu Murenge wa Ndera, Telesphore Murenzi yasobanuriye uru rubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abiciwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, akomoza ku kuntu Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi.
Ati ''Abatutsi bahahungiye bazi ko bari bubone ubufasha, hari ibitaro by'abihaye Imana bizwi ko aho hantu abantu bahageraga bahabonaga amahoro, si ko byagendekeye abacu rero. Ikindi ni uko hari Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye (MINUAR) zaje tugira ngo zije kuturinda ariko si ko byagenze, ahubwo bari baje kurinda abazungu babo. Rero Abatutsi bahahungira ari benshi, bamaze kuba benshi MINUAR ifata ba bazungu bayo isiga Abatutsi irigendera.''
''Hanyuma igeze no mu nzira yibuka ko yahasize imbwa, ni ikintu kitubabaje cyane kubona barasimbuje abacu imbwa, baraza bapakira imbwa zabo bapakira indege basiga Abatutsi bicwa, ni ibintu biteye agahinda mu by'ukuri.''
Mugabo Patricie w'imyaka 21 y'amavuko akaba Umunyamuryango wa Love In Action Rwanda, yavuze ko kimwe mu byatumye agira amatsiko menshi ku kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko se umubyara ari umwe mu ngabo zayihagaritse, akaba yarakuze abona ibikomere ku mubiri we akagira amatsiko yo kumenya ibyabaye ku mubyeyi we.
Ati ''Nagiye menya imiryango idahari, ngira amahirwe yo kuvuka ku mubyeyi warwanye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1994, noneho numva nshatse kubimenya, kuko na we hari ibyo namubonagaho mu buryo bw'umubiri bigaragara ko hari igihe cy'ubuzima yaciyemo kitoroshye. Hanyuma ndamubaza aransobanurira ibyabaye, numva amfunguye ku gushishishikarira kumenya ibindi.''
''Iyo ugenda ukura ukabona ibyabaye mu Rwanda amateka byasize, ukabona abapfakaye, ukabona imfubyi, ukabona abakibana n'ibibazo byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uraguka mu mutwe. [â¦] Twese turi Abanyarwanda kandi icyo duharanira ni kimwe, ni iki gihugu turimo, cyatureze cyadukujije, ni cyo tuzi. Nta bindi twebwe tuzi, dukomere ku byo tuzi.''
Umuyobozi w'Umuryango Love In Action Rwanda, Bayito Egide, yavuze ko bateguye iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside ruri muri Caraes Ndera kugira ngo banasobanukirwe amateka dore ko abagize uyu muryango benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko bafite umukoro wo kwiga amateka yayo bakazagira uruhare mu kubaka u Rwanda rutarangwa ingengabitekerezo nk'iyaranze urubyiruko rwakoze Jenoside.