Ni ikigo cyitwa Don Bosco Hospitality Center cyubatswe ku nkunga ya Ambasade y'u Budage mu Rwanda ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Iki kigo kigizwe n'inzu mberabyombi ya kwakira abantu 500 baje mu nama, ubukwe n'ibindi birori. Hari amacumbi 35, igikoni kigezweho kizanifashishwa n'abanyeshuri biga guteka, ubusitani bugari, Bar na restaurant ndetse n'ibindi bitandukanye.
Padiri Ufitamahoro Servillien ushinzwe umutungo mu Muryango w'Abaseliziyani mu Karere k'Ibiyaga bigari yavuze ko iki kigo batashye ari amahirwe ku banyeshuri.
Ati 'Iki kigo twafunguye turacyishimiye cyane kuko gifitiye akamaro cyane urubyiruko rurererwa mu kigo cy'urubyiruko cya Gatenga kuko mu myuga twigisha harimo no gutunganya amafunguro. Twagize amahirwe yo gufasha abana kubona ahantu bakwiyungurira ubumenyi bitabasabye gushaka imenyerezamwuga ahandi'.
Ufitamahoro yashishikarije abakeneye serivisi zitandukanye kugana iki kigo.
Ati 'Turasaba abantu ko bahatemberera bakaruhuka bakaniyakira. Umuntu wifuza kwakira abantu yaza hano dufite inyubako nziza, ubusitani burimo ibyo kurya n'ibindi'.
Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yavuze ko ikigo cyatashywe ari itafari rishyizwe mu mwuga wo kwakira abantu.
Ati 'Nishimiye kuba twaje gutaha iki kigo uyu munsi. Kizagirira akamaro cyane ahazaza mu byo kwakira abantu mu Rwanda kandi gifashe n'abiga imyuga atari ukubona aho bakorera imenyerezamwuga gusa ahubwo no kwisanga ku isoko ry'umurimo'.
Ambasaderi Dettmann yavuze kandi ko gutera inkunga Umuryango w'Abaseliziyani bitakozwe kuko ushamikiye ku myemerere ahubwo ari ko basanze bafite umushinga w'ingirakamaro.
Yongeyeho ko abona urwego rwo kwakira abantu mu Rwanda rufite icyerekezo cyiza cy'ejo hazaza.
Ati 'Ibijyanye no kwakira abantu mu Rwanda, ni urwego rw'ubukungu rufite icyerekezo cy'ahazaza. Nishimiye kuba u Rwada n'u Budage bifite ubufatanye mu mishinga inyuranye y'iterambere, haba mu ishoramari ry'abikorera no mu bigo bitandukanye'.
Yakomeje ati 'U Rwanda kandi rwiteze kugira ba mukerarugendo barusura benshi baturutse mu Budage nk'igihugu kiri muri birindwi bikize ku Isi n'isoko ryagutse cyane. Gahunda yo kumenyekanisha Visit Rwanda mu Ikipe ya Bayern Münich imaze kugera ahantu heza kandi ni imwe mu zizamura ubukerarugendo hano mu Rwanda'.
Ishuri rya Don Bosco ryigisha imyuga itandukanye irimo n'ijyanye no gutunganya amafunguro mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye. Rihererye mu kigo cy'urubyiruko cya Gatenga cyashinzwe n'Umuryango w'Abapadiri b'Abaseliziyani.
Amafoto: Nezerwa Salomon