Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko nyuma y'uko indege yari itwaye Perezida Habyarimana ihanuwe, abategetsi batangiye kureba nabi Abatutsi bababwira ko ak'inyenzi kashobotse.
Icyo gihe ngo uwari konseye Haragirimana Michel yavuze ko igihe cy'abatutsi kirangiye.
Yavuze ko ku wa 14 Mata 1994, byahise bimera nabi kuko Visi Perezida w'Interahamwe Georges Rutaganda, ari kumwe na Nkunduwimye Emmanuel, ari bwo batanze imbunda bavuga ko nta mututsi bashaka kongera kumva akiriho.
Ati 'Babwira abahawe imbunda ko icyo bazakenera bazagihabwa. Ntibyarangiriye aho, kuko bakomeje kugenda babasura babazanira itabi n'imbunda. Umuryango wanjye ntibyaworoheye, umwe baramwishe.'
Icyo gihe ngo yiyumviye Nkunduwimye alias Bomboko abwira Interahamwe ko adashaka kuzongera kubona umututsi ukiriho.
Yakomeje avuga ko ubwicanyi bwakomeje, abo bishe babajugunye mu myobo kuko yari yaracukuwe mbere munsi y'igaraji rya Rutaganda Georges (AMGAR).
Yavuze ko bashiki be bahuye n'ibibazo bikomeye muri icyo gihe ngo kuko muri AMGAR bahabasambanyirije ku gahato n'Interahamwe ku mabwiriza ya Rutaganda Georges na Bomboko ndetse baranabica.
Abo bakobwa umwe yari afite imyaka 21 undi afite 18 kandi ngo iyo Interahamwe zavaga muri ibyo bikorwa zagendaga zibyigamba.
Yavuze ko ubwo batangaga izo mbunda yabonye Bomboko na Rutaganda bari bambaye amashati ya gisirikare.
Umutangabuhamya yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu byobo byari muri AMGAR hakuwe imibiri y'abishwe muri Jenoside barimo abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyahafi n'abashyinguwe ku Gisozi.
Iburanisha ry'uru rubanza rikomeje humvwa abatangabuhamya batandukanye. Biteganyijwe ko ruzapfundikirwa ku wa 7 Kamena 2024.