Kiyovu Sports yari yakiriye Mukura Victory Sports ku mukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona y'u Rwanda, "Primus National League".
Mbere y'umukino amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Â
Umukino watangiye amakipe yombi ari gukanirana, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri ku munota wa 65, ni bwo Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Kirongozi.
Abakinnyi ba Kiyovu bakimara kubona igitego cya mbere, bari bafite icyizere ko batsinda n'icya kabiri, baguma kwataka birangira igitego kibuze.
Ubwo Umukino wari hafi kurangira, umuzamu wa Mukura Nikolas Sebwato, utigeze yishimira gutsindwa yashakaga kuzamuka ngo ajye gutsinda, bikarangira umutoza Lotfi wa Mukura amubujije.
Ku munota wa 93, Mukura Victory Sports yabonye kufura, nuko Umuzamu Nikolas Sebwato asuzugura umutoza azamuka kugerageza umutwe mu izamu rya Kiyovu. Kufura ikimara guterwa, Nikolas Sebwato yateye umutwe, nuko atsindira Kiyovu Sports igitego cyo kwishyura.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, nuko Mukura ihita ifata umwanya wa 4 n'amanota 44, naho Kiyovu irara ku mwanya wa karindwi n'amanota 38.
Nyuma y'umukino Nikolas Sebwato yabwiye InyaRwanda ko ibitego by'umutwe atari ubwa mbere abitsinze, cyane ko ngo muri Uganda yajyaga abikora. Nikolas Sebwato yakomeje avuga ko no mu myitozo ya Mukura asanzwe atsinda ibitego by'umutwe.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura Victory Sport
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sport
Kirongozi akimara gutsinda igitego cyatsinzwe ku munota wa 65
Amakipe ku mpande zombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abasimbura ku ruhande rwa Kiyovu SportÂ
Umutoza wa Mukura yicaye ategereje igitegoÂ
Nyuma y'umukino, Perezida wa Kiyovu Mfitubwoba Abdul Kalim nyuma y'umukino yagiye kuganiriza umusifuziÂ
AMAFOTO: Ngabo SegeÂ