Urubyiruko rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ruhangana n'abagoreka amateka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukoro uru rubyiruko rwihaye nyuma yo gusoza ibiganiro by'iminsi ibiri byiswe 'Rwanda Reflect Seminars' byateguwe n'Umuryango Rwanda We Want' ufatanyije na International Alert Rwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko 60 rubarizwa mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko, urwo mu Muryango Rwanda We Want n'urubarizwa mu mushinga USAID Dufatanye Urumuri, ushyirwa mu bikorwa na International Alert Rwanda hamwe na ARCT Ruhuka

Ibi biganiro byibanze ku gusobanurira urubyiruko ikura ry'ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'isura Igihugu gifite ubu nyuma y'imyaka 30.

Basobanuriwe uburyo imiyoborere mibi n'uburezi bw'ivangura byabaye inkingi zikomeye mu gukwirakwiza urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwigira ntibindeba kw'amahanga ndetse n'itangazamakuru rutwitsi na byo byasobanuwe nk'imwe mu mpamvu zagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Itangazamakuru ndetse n'imiyoboro inyuranye yo gusangira amakuru uru rubyiruko rweretswe ko kuri ubu rufite uruhare runini mu kubyifashisha rukebura abafite ibitekerezo bisenya banyuzaho.

Nyuma y'ibi biganiro, uru rubyiruko rwiyemeje kuba ku isonga mu gusakaza amakuru yubaka ubumwe, amahoro n'ubudaheranwa bifashishije imbuga nkoranyambaga bari basanzwe bakoresha mu kwidagadura akenshi.

Twiringiyimana Ézechiel uri mu bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko bagiye kujya bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo burenze ubwo kwidagadura.

Yagize ati 'Ubusanzwe ku mbuga nkoranyambaga tujyaho tugiye nko gushyiraho amafoto, ibigezweho n'ibindi bidafite icyo biri butwigishe. Ubu tugiye kujya tuzikoresha twiga ariko tunagaragariza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yabaye ndetse n'uburyo yakozwemo. Abashaka kugoreka amateka n'abayandika uko atari tukajyaho tuvuguruza ibyo batangaje bitari byo'.

Mukanyandwi Leah yavuze ko amateka yabashije gusobanukirwa agiye kuyifashisha abera imboni bagenzi be.

Ati 'Hari amateka twagiye twiga cyangwa tukayasobanurirwa igice ariko uyu munsi nabashije kuyamenya. Hari urubyiruko rwinshi hanze rutazi aya mateka kandi ugasanga abayigisha na bo bagifite ibikomere batangira kuyigisha bagasubira muri bya bihe. Nk'urubyiruko, tugiye kwegera urundi rubyiruko turuganirize ku buryo hagize nuzana amacakubiri rwabasha kuyarwanya kuko rwasobanukiwe ukuri'.

Ikitegetse Nadine yavuze ko na we yize ko gusangiza abandi amakuru ku mbuga nkoranyambaga bigomba gushyirwamo inyurabwenge, umuntu agakwirakwiza amakuru y'ukuri kandi yubaka kuko wajyaga usanga bamwe bagwa mu mutego wo gukwirakwiza ibintu ngo kuko bisekeje gusa kandi ababihimbye bo bafite indi migambi mibi bagamije.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Rwanda We Want, Rulinda Colbert avuga ko urubyiruko ruba rufite inyota yo kumenya amateka ariko rimwe na rimwe ntirubone umwanya uhagije wo kuyasobanukirwa neza.

Asobanura ko ari byo bahereyeho bategura guhugura Urubyiruko kugira ngo rugire ubumenyi bwimbitse ku mateka, rubashe kuyashingiraho rwubaka ubumwe n'ubudaheranwa mu Banyarwanda.

Ku bwa Ariane Inkesha, Umuyobozi Mukuru wa International Alert Rwanda, bene ibi biganiro ni ingirakamaro kuko bifasha urubyiruko kwiga rukamenya gushishoza bityo rukabasha kuvumbura ibimenyetso byasubiza ubumwe bw'Abanyarwanda inyuma.

Urubyiruko 60 rwitabiriye ibiganiro 'Rwanda Reflect Seminars' ni urwo mu turere twose tw'umujyi wa Kigali. Biteganijwe ko ibi biganiro bizakomereza mu ntara zitandukanye.

Umunyamakuru Ayanone Solange ari mu batanze ikiganiro ku rubyiruko
Bagize umwanya wo kubaza ibibazo ku mateka y'u Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi, Busabizwa Parfait, ubwo yatangaga ikiganiro
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi na wo watanze ubutamwa kuri uru rubyiruko
Uru rubyiruko rwahuguwe ku ngeri zinyuranye
Uru rubyiruko rwhuguwe ni urwo mu Mujyi wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwiyemeje-gukoresha-imbuga-nkoranyambaga-ruhangana-n-abagoreka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)