Imwe mu mico imaze gucika, ni ukubona abantu babiri bakundana batagonganira ku kintu cy'amafaranga nk'uko mu myaka ya cyera umusore yakundanaga n'inkumi imyaka igataha kandi nta bya mirenge batakaje ndetse urukundo rukarushaho gushinga imizi.
Kuri uyu wa mbere, umuhanzi Wizkid umwe mu bakomeye muri Africa akaba yarakundanye n'ibyamamare bikomeye harimo Tiwa Savage, yashyize hanze ubutumwa avuga ko amafaranga atagura urukundo nk'uko bamwe bajya babigenza iyo bari gutereta.
Mu bitekerezo byagiye bitangwa kuri iyi ngingo, abenshibagaragaje ko ibyo avuga atari ukuri kuko aho ifaranga rikubise hahita horoha bityo kubona urukundo ufite ifaranga akaba ari ibintu byoroshye cyane kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose.
Uwitwa Beela yatanze igitekerezo ku butumwa bwa Wizkid ati 'Boss ntabwo twemeranya' undi witwa Valking yahise yandika ngo 'Amafaranga ashobora kugura urukundo rwange ariko ibyo Wizkid avuga ni ukuri.'
Uraranganyije amaso mu bitekerezo bigera ku 8,000 bimaze gutangwa kuri ubu butumwa, usanga abakobwa nka 70% bemera ko amafaranga agura urukundo ndetse n'ikigero kiri hejuru ku bahungu bemeza ko amafaranga ashobora kugura urukundo ndetse abandi bakagaragaza ko ubwo butumwa butafashwe neza n'abakobwa by'umwihariko mu gihugu cya Nigeria kuko ari ingingo ibagonga.
Kugeza aha, bigaragara ko umubare munini waba uw'abakobwa n'abahungu bemeza ko amafaranga ashobora kugura urukundo bityo akaba ariyo mpamvu nta muntu ugipfa kwishora mu rukundo kandi nta mafaranga yo gukoresha afite.
Zimwe mu ngingo zishyigikira abasaba amafaranga mu rukundo, bavuga ko uko iminsi yicuma iterambere rirushaho kwiyongera kandi byose bikaba bisaba amafaranga mu kugendana n'iterambere haba mu gusa neza, mu bikoresho abantu bacyenera bya buri munsi nka Telephone ndetse n'ibindi.
Abenshi mu bakobwa bemeza ko batakundana n'umusore wakwemera kubabona basa nabi (Ni ukuvuga umusore wemera kubona bafite imisatsi mibi agakomeza akarebera, kubona atambaye umwenda ugezweho agakomeza kurebera, telephone igezweho,â¦)
Ku bwo kwaka amafaranga no gutegera amaboko abakunzi babo, niyo mpamvu usanga abakobwa babayeho ubuzima bwiza kurusha abahungu kandi abakobwa ari bo bafite ikigereranyo kinini cy'abashomeri ugereranyije n'abahungu.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'ibarurisha mibare mu Rwanda, cyagaragaje ko umwaka ushize abakobwa bari abashomeri bangana na 20.1% mu gihe abahungu bari 13.9% ariko ugasanga abakobwa aribo batunze telephone zigezweho, udushya twose tugezweho udusangana abakobwa mu ba mbere.
Nyamara n'ubwo abenshi mu bakobwa bagaragaza amafaranga nk'ingingo ya mbere kuba bakundana n'umuntu runaka, bakunze kugaragaza ko iyo wakunze urukundo rw'ukuri rutaryarya bidasaba cyane kureba ku butunzi bw'uwo wakunze ariko mu gihe bisaba kwihingamo urukundo, abakobwa benshi basaba ikibatera imbaraga.
Wizkid yatangaje ko amafaranga atagura urukundo n'ubwo benshi mu bataze ibitekerezo banze kwemeranya nawe
Wizkid yakundanye n'abakobwa benshi ariko biba akarusho biranavugwa cyane ubwo yakundanaga na Tiwa Savage
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141521/urukundo-rutarimo-amafaranga-ruracyabaho-141521.html