Uwasigaye ari incike yubakiwe inzu ya miliyoni 15 Frw n'abarimo abanyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024. Yayubakiwe mu mafaranga yakusanyijwe n'abanyeshuri ba IPRC Gishari kongeraho ayakusanyijwe mu bakozi bayikoramo, bagamije gukora ibikorwa byo gufasha muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzu yahawe yubatswe n'abanyeshuri, ishyirwamo bikoresho birimo intebe, ibitanda, matola, igikoni kirimo amakaro na televiziyo. Yubakiwe kandi ikiraro n'ibindi byinshi byatwaye asaga miliyoni 15 Frw.

Mukagasana yavuze ko yishimiye inzu yubakiwe nyuma yo kumara imyaka myinshi aba mu nzu mbi yavaga cyane.

yavuze ko uretse inzu yubakiwe yari asanzwe anafite inka yahawe muri gahunda ya Girinka imufasha kubona amata ndetse ikanamumara irungu.

Ati 'Ubu ngiye kuba mu nzu nziza nkinga nkakingura, nkanagira intebe nziza n'igitanda, mbese nta kibazo mfite meze neza ndashimira ubuyobozi bwacu.'

Muzungu Théoneste wari uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Mwulire, yavuze ko uyu mukecuru yabaga mu buzima bubi bikiyongeraho ko nta mwana n'umwe afite bose bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yavuze ko bishimiye uburyo yubakiwe inzu nziza ikomeye izamufasha kuba ahantu heza hajyanye n'igihe.

Umuyobozi wa IPRC Gishari, Dr Mwitende Gervais, yavuze ko bahisemo kubakira uyu mukecuru kuko ari incike.

Yavuze ko bakusanyije amafaranga mu banyeshuri n'abakozi ba IPRC Gishari bahitamo kumwubakira bakoresheje abanyeshuri babo biga ubwubatsi.

Ati 'Uru ni urugero rw'ibishoboka ko n'abandi bantu, ibindi bigo byose si ngombwa gutegereza Leta yadushyizeho ngo tuyihagararire tuyifashe kubakira no gufata mu mugongo abababaye. Uku niko kwibuka twiyubaka.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mutoni Jeanne, yashimiye abakozi n'abanyeshuri ba IPRC Gishari ku bikorwa byiza bakoze byo kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Yavuze ko Akarere gafite abantu benshi gakeneye gufasha ariko ko iyo habonetse abafatanyabikorwa bituma hafashwa abantu benshi mu gihe gito.

Uyu muyobozi yasabye uwubakiwe inzu kimwe n'abandi benshi bagenda bashyikirizwa inzu bubakirwa kuzifata neza.

Ubuyobozi bwa IPRC Gishari buvuga ko bubaze amafaranga yubatse iyi nzu, ibikoresho byo mu nzu baguze ndetse n'imbaraga z'abanyeshuri bayubatse bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.

Inzu yubakiwe n'abarimu abanyeshuri ba IPRC Gishari ifite ibyumba bitatu ikanagira igikoni
Abayobozi barimo uwa IPRC Gishari ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza nibo batashye iyi nzu
Mukagasana avuga ko nubwo yiciwe abana be bose kuri ubu yishimira ko ari mu gihugu kirimo amahoro kandi kimwitayeho
Mukagasana yahawe intebe nziza, avuga ko yajyaga abura aho yicaza abashyitsi
Mukagasana yahawe ibitanda biriho na matola



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwasigaye-ari-incike-yubakiwe-inzu-ya-miliyoni-15-frw-n-abarimo-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)