Ku bagabo kenshi babifata nk'igisebo igihe barize mu maso y'igitsinagore bikabatera isoni, ariko kuko nabo ari abantu bakenera kurira, bakaba bajya kure aho nta n'umwe ubareba bakiherera bakarira.
Onyx Health yemeza ko abagabo barira ndetse ko bakwiriye no kubohoka kuri byo igihe babikeneye bakarira kugeza baruhutse. Abajyanama mu komora ibikomere, bavuga ko kurira ari imwe mu nzira yo gusohora agahinda kari mu mutima umuntu akaruhuka.
Yanditse igira iti 'Ikigaragara ni uko abagabo nabo bagira impamvu zirenze imwe zabatera kurira nko kugira ibihe bibakomereye, agahinda, ibyishimo ndetse n'ibindi bikora ku marangamutima ya muntu akarira'.
Bahakana imyumvire ivuga ko kurira byahariwe abagore bavuga ko byaba bisa nko kwikunda ndetse no gutesha agaciro ubumuntu bw'abagabo. Ibiriza umugabo bishobora kwitwa ubusa bitewe nuko amarira yabo atungura amaso ya benshi.
Amakuru avuga ko abagabo barira igihe bari kumwe n'abakunzi babo cyangwa bakarira igihe bakora imibonano mpuzabitsina, bakunze gushimisha abakunzi babo mu buriri.Â
Ibi bigaruka ku byavuzwe ko abagabo barira byoroshye bagira urukundo rwinshi ndetse bakagira impuhwe nyinshi ariko kandi bakavamo inshuti nziza kuko bigoye ko bakwiyoberanya.
DGO Magazine yo yemeza ko abagabo barira byoroshye baba ari abanyempuhwe, bagira urukundo rwinshi ndetse ari n'abanyembaraga, kuko akenshi umuntu urira aba asohora agahinda kamurimo yakira n'ibyo ari gucamo.
Nk'uko bitangazwa, abagore cyangwa abakobwa bashobora kurira igihe bakora imibonano mpuzabitsina nk'ikimenyetso cy'uko bishimye, ariko hakaba n'abagabo bashobora kuba bateye gutya igihe bishimye mu buriri cyangwa bahawe urukundo bifuzaga, bakarira.
Bati "Mu kutigisha abagabo n'abasore ko amarangamutima ari ikimenyetso cy'imbaraga bizakomeza gutuma birinda kurira kuko batinya kwitwa ibigwari, n'igihe bishimye mu buriri ntibabigaragaze, bigore abakunzi babo basobanura ibibanezeza".
Sensitive Refuge ivuga ko umugabo ugaragaza amarangamutima ye akoresheje amarira ari mwiza mu buriri kuko igihe umukunzi we arize abyumva mu mwanya we ndetse mu buryo bwose akoresha agaragaza ko yishimye akabimukundira. Bavuga ko uyu mugabo uteye gutya, ashimisha umugore mu buriri byarimba bose bagafatanya kurira kubera ibyishimo.
Byagaragajwe ko kandi igitsinagabo bagira amarangamutima akabaganza bakanarira ariko kuko babwiwe ko nta mugabo urira bakitoza kutarira n'igihe babishaka.Â
Kwanga kurira kandi ufite ibikuriza bitera agahinda kenshi, kubura ibitotsi n'ibindi bishobora kuganisha ku muvuduko w'amaraso ukabije, kanseri n'izindi ndwara zidakira zica.
Choosing Therapy yo ivuga ko umugabo ashobora kurira igihe atera akabariro bikitwa ibyishimo, nyamara arimo guhangana n'agahinda gakabije kaheze mu mutima we, stress, cyangwa amarira akayasuka nk'ikimeyetso cy'uko atishimye nk'uko abyifuza mu buzima bwe.