Werurwe yanze irungu! Top 10 yindirimbo zasu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe n'andi mezi atangira umwaka wa 2024, ukwezi kwa Werurwe kwamaze gushyirwaho akadomo kwaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw'abahanzi nyarwanda muri rusange, haba abakizamuka bigaragaje cyane ndetse n'abawumazemo igihe bafatwa nk'inkingi za mwamba.

Ibi ni ibishimangira ko uko bwije n'uko bukeye umuziki nyarwanda urushaho kugenda utera intambwe kandi ishimishije.

Mu ndirimbo amagana zagiye ahagaragara mu kwezi kwa Werurwe ndetse no mu mpera za Gashyantare, InyaRwanda yaguteguriye 10 z'intoranywa muri zo zacuranzwe, zikabyinwa, zigasakazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatinda:

1. Â Ã‚ Jugumila - Dj Phil Peter ft Chriss Eazy & Kevin Kade

">

Indirimbo 'Jugumila' yahuje abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Chriss Eazy, Kevin Kade na Dj Phil Peter, yagiye ahagaragara mu mpera za Gashyantare ariko ku bwo kuyamamaza cyane n'ubuhanga ikoranye, iyi ndirimbo yakomeje kuba isereri mu mitwe ya benshi cyane ko byari bigoranye kubona ahabereye ibirori nticurangwe.

2. Â Ã‚ Ã‚  Imbwa Zimoka - Kinabeat & ZeoTrap

">

Byiringiro Francois [Zeo Trap] uri mu bahanzwe amaso mu njyana y'umujinya [HipHop] mu Rwanda, ni umwe mu bakoze indirimbo zanyuze imitima ya benshi mu kwezi gushize kwa Werurwe. Imwe mu zikunzwe kugeza uyu munsi, ni iyo yakoranye na Kinabeat bise 'Imbwa Zimoka.'

3. Bwe Bwe Bwe - Bruce The 1st ft Ish Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot

">

Mukiza Bruce [Bruce The 1 st] ni umuraperi wihagazeho muri iki gihe, muri Werurwe, yashyize hanze 'Bwe Bwe Bwe' yahurijemo abandi baraperi bakomeye mu Rwanda, barimo Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot, bagaruka ku buryo hari ibinyamakuru bidaha agaciro abaraperi.

4. Â Ã‚ Ã‚  Uzitabe â€" Butera Knowless

">

Nyuma ya 'Oya Shn,' 'Njyenyine' yahuriyemo na Yverry n'izindi ndirimbo zagize Butera Knowless umunyabigwi mu muziki nyarwanda, aherutse gushyira hanze  indirimbo nshya ariko abantu bishimiye iyitwa "Uzitabe" ikaba ari indirimbo yibutsa abanyarwanda kurushaho gukunda igihugu.

5. Â Ã‚ Ã‚  Ntabya Gang - Papa Cyangwe ft Bushali

">

Indirimbo 'Ntabya Gang' ni imwe mu ndirimbo ikunzwe, igaragara kuri album ya mbere y'umuraperi Abijuru King Lewis [Papa Cyangwe] yahuriyemo na Bushali, yise 'Live and Die.'

6. Â Ã‚ Ã‚ Akanyoni â€" Okkama

">

Umuhanzi Okkama uri mu bagezweho muri iyi minsi, aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Akanyoni,' irakundwa ndetse iramamazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga maze biyongerera igikundiro. Mu bakomeje kuyikundisha benshi, harimo n'umukunzi w'uyu muhanzi, Tracy Teta banabyaranye umwana w'umukobwa.

7. Â Ã‚ Ã‚  Mirror â€" Fela Music

">

Uwavuga ko itsinda rya Fela rigizwe na Feikel na Labii, riri muri amwe ari kugerageza kongera gutanga ibyishimo bikwiye, ntabwo yaba abeshye.

Iri tsinda rimaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda, baherutse gushyira hanze indirimbo nshya ' Morror,' mu gihe bavuga ko bari kunyura mu bihe bitoroshye mu muziki wabo nubwo bitayibujije gukundwa na benshi cyane ko ari iy'urukundo.

8. Â Ã‚ Ã‚  Nzagutegereza â€" France Mpundu

">

Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France wamamaye mu muziki ku izina rya France Mpundu, ni umwe mu bahanzikazi b'abanyarwanda batanga icyizere muri uyu mwaka. Binyuze mu mikoranire ye na Juno Kizigenza, izina ry'uyu mukobwa rimaze kuzamuka, ndetse aherutse no gushyira hanze 'Nzagutegereza,' ikomeje kunyura benshi.

9. Â Ã‚ Ã‚  Mon Bebe â€" Fifi Raya

">

Fiona Ishimwe uzwi mu muziki nka Fifi Raya, ni umwe mu baraperikazi b'amaraso mashya w'umuhanga kandi ugezweho mu njyana ya Hip Hop. Nyuma yo gushyira hanze izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane, mu ntangiriro za Werurwe, uyu mukobwa yashyize hanze 'Mon Bebe' nayo ikomeje gukundwa no guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

10. Â Icyuki Gikaze â€" Diplomat ft Li John

">

Nyuma yo gushyira hanze iyitwa 'Kalinga,' umuraperi Diplomat uri mu bafite igisobanuro gikomeye mu muziki nyarwanda aherutse kongera gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yahuriyemo na Ismael Mwanafunzi na Li John.

Muri iyi ndirimbo 'Icyuki Gikaze,' yumvikanamo mu magambo akomeye aho agaruka ku buryo none umurwayi asigaye yitwa umukiliya, itsinda ry'ibihunyira rikaba ryitwa 'Parliament'.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141490/werurwe-yanze-irungu-top-10-yindirimbo-zasusurukije-abakunzi-bumuziki-nyarwanda-video-141490.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)