Yarokoye ibihumbi! Menya Lt Gen Dallaire wata... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dallaire agenda atanga ibiganiro bitandukanye, yanditse ibitabo, yifashishijwe mu ndirimbo na filimi bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,kenshi agaruka ku buryo u Rwanda rwatereranwe n'amahanga ubwo abatutsi bicwaga.

Uyu mugabo mu kiganiro kimwe yagiranye na The Globe and Mail, yagarutse ku buryo yatse ubufasha kenshi bwagombaga gukiza abicwaga ariko bikaba iby'ubusa mu gisubizo yatanze.

Mu gisubizo yatanze Dallaire yumvikanye agira ati'U Rwanda n'abaturage barwo n'ingabo narinyoboye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro baratereranwe kugeza igihe bishwe.'

Yongeraho ati'Igihe nasabaga ubufasha nibutswaga ko nta peteroli iri mu Rwanda, nta diyama, nta n'ikindi kintu cy'ingirakamaro gihari. Hari ikiremwa muntu gusa, ubuzima bw'abirabura butari bufite agaciro na gato.'

Byinshi uyu mugabo yagiye agarukaho ndetse byemezwa ko ibihe yanyuzemo mu Rwanda byamugizeho ingaruka mu buryo bw'ubuzima tukaba twifuje kugaruka ku buzima bwe.

Dallaire yavukiye mu gace Denekamp, Netherland mu muryango w'abasirikare kuva kuri Roméo Louis Dallaire na Catherine Vermeassen.

Dallaire yaje kugera muri Canada afite amezi 6 hari mu 1946, yaje gukurira muri Montreal,yinjiye mu gisirikare, mu 1963 yinjira mu ishuri ry'abofisiye rya Saint Jean.

Mu mwaka wa 1970, yasoreje amasomo y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Royal Military College muri Canada, yakomeje kugenda yiga amasomo ya Gisirikare mu bice bitandukanye by'Isi.

Mu 1989 yagizwe Brig Gen ahita anahabwa kuyobora batayo ya 5, mbere gato yo koherezwa mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda hagati ya 1990 kugera muri 1993 yakozeho mu ishuri rya gisirikare rya Saint Jean.

Mu 1993 ni bwo yahawe inshingano zo kuyobora abasirika b'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, ibi bikaba byari no mu buryo bwo kureba uko zafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha.

Muri icyo gihe ariko niko FAR yarikomeje kwitegura igura ibikoresho nubwo hari gahunda y'ukoizari Ingabo za  RPA zigomba kwinjizwa mu gisirikare ndetse hakabaho no kugabana ubutegetsi.Ari nako hakomeza kandi kugenda hatagwa ibya ngombwa bigaragaza ubwoko buri umwe aturukamo.

Bidatinze ku wa 06 Mata 1994 haje kumvikana inkuru y'uko indege ya Habyarimana wari kumwe na Perezida w'u Burundi n'abandi bakozi yahanuwe.

Aha niho akazi Dallaire yari afite mu Rwanda kakomereye kuko intagondwa z'Abahutu zahise zitangira kwica Abatutsi maze Dallaire asaba abasirikare b'Ababiligi ko bamufasha kurinda Minisitiri w'Intebe, Agathe Uwilingiyimana utari ushyigikiye politiki y'ivangura bidatinze ariko Agathe, umugabo we n'ababasirikare baje kwicwa bishwe na FAR [Ingabo za Guverinoma ya Habyarimana].

Iyicwa ry'aba basirikare ICTR yarihamije Col Theoneste Bagosora mu 2008, mu bihe bitandukanye Dallaire yandikiye Umuryango w'Abibumbye abasaba ko bakongera ingabo nyamara Akanama k'Umutekano karabyanze ahubwo basaba ko n'iziriyo zagabanywa.

Ubwo abasirikare biganjemo abo mu Bubiligi n'ibindi bihugu by'u Burayi bafataga rutemikirere bakava mu Rwanda rwarimo ruberamo Jenoside yakorewe Abatutsi, abari  basigaye bigabanyijemo amatsinda atandukanye bajya kurinda ahantu hanyuranye hari hahungiye Abatutsi.

Ibikorwa bya Dallaire bikaba bibarwa ko byakijije abagera ku bihumbi 32 mu gitabo uyu mugabo yanditse ashima byimazeyo umuhate w'abanya-Tunisia na Ghana mu gutabara ubuzima bw'Abatutsi bahigwaga.

Haje gufatwa umwanzuro n'Umuryango w'Abibumbye wo kohereza ingabo zigera ku bihumbi 5.5 ariko Dallaire akomeza kugaragaza ko bidakwiye ko Abafaransa bakoherezwa bitewe n'amateka y'iki gihugu n'u Rwanda muri ibyo bihe na mbere harimo no kuba bwari bushyigikiye ibyabaga.

Dallaire yanyuze mu nkiko za gisirikare nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abazwa ku rupfu rw'abasirikare b'Ababiligi ashijwa kuba yarabahaye inshingano zikomeye ari bake.

Mu kwisobanura ariko yagiye agaragaza ko yari yashyizeho uburyo baza gufashwa bibaye ngombwa ariko ko abasirikare ba Bangladesh yizeye batari bashoboye.

Mu gitabo yanditse Shake Hands with the Devil, Dallaire agaragza uburyo ubumuntu bwabuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga akarebera.

Ubwo yasubiraga muri Canada, yahawe inshingano zitandukanye hari imyanya itandukanye mu gisirikare muri Minisiteri zitandukanye kugera muri 1999 ubwo yagirwaga Umujyanama w'Umugaba w'Ingabo.

Yaje guhura ariko n'uburwayi bw'ihungabana mu 2000 gusa akomeza gukurikiranwa muri Mutarama 2004 yagiye gutanga ubuhamya bushinja Col Bagosora ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagiye akomeza guhabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umujyanama wa Guverinoma mu by'Intambara, yaje kugirwa Senateri muri Werurwe 2005.

Mu bihe bitandukanye yakomeje yiyambazwa ku bushakashatsi mu birebana n'intamabara ndetse na Jenoside ari nako yifashishwa mu biganiro, ibyegeranyo n'ibindi birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dallaire yabaye inganzo y'indirimbo Kigali ya Jon Brooks, igaruka ku bihe bikomeye abasirikare bo muri Canada banyuzemo mu Rwanda.

Yagiye ahabwa imidali itandukanye ku ruhare yagize mu gukiza Abatutsi muri Jenoside anafatwa na benshi nk'umusirikare w'ibigwi by'ibihe byose mu gisirikare cya Canada.

Yahawe kandi impamyambumenyi z'ikirenga na Kaminuza zitandukanye zo mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Dallaire yamaze imyaka 36 mu gisirikare, asoza inshingano ageze ku ipeti rya Lt Gen, yashakanye na Elizabeth Roberge baje gutandukana mu 2019.

Kuva mu  2020 abana Marie Claude Michadu, uyu mugabo w'imyaka 77 afite abana 3 aribo Willem, Catherine na Guy.

Yagerageje ibishoboka nubwo ubufasha bw'Umuryango w'Abibumbye bwakomeje kuba ingumeYagiye ahabwa inshinganzo zitandukanye muri Guverinoma ya Canada yaba akiri umusirikare na nyuma yayoAkomeza kugenda atanga ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse, yagiye ahabwa impamyabumenyi mu birebana n'amategeko na Kaminuza zikomeye ku isiYasoje imirimo ye nk'umusirikare ageze ku ipeti rya Lt Gen mu bihe bitandukanye agenda ahabwa imidali y'ishimye n'ibihembo binyuranye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141764/yarokoye-ibihumbi-menya-lt-gen-dallaire-watabaje-loni-abatutsi-bicwa-akabwirwa-ko-nta-kint-141764.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)