Bruce Melodie ubwo yari mu kiganiro na Voice of America n'umunyamakuru Jackson Mvunganyi, yavuze ko iyi Album izajya hanze muri uyu mwaka, kandi agaruka ku rugendo rwagejeje ku kuba muri iki gihe ari mu bahanzi bakomeye, ndetse n'ibitaramo ari gutegura azakorana na Shaggy wo muri Jamaica bizagera no mu Rwanda.
Uyu munyamuziki yumvikanishije ko urugendo rwe mu muziki rutari ruharuye nk'uko buri wese yabyiyumvisha, kuko rwabanjirijwe no kwandika indirimbo ubwo yari akiri mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza, ahanini biturutse ku ndirimbo z'itsinda rya KGB yumvaga.
Ariko kandi avuga ko imiririmbire y'umuraperi Riderman yaje kuganza muri we, noneho atangira kwandika indirimbo yisunze ibihangano bya Riderman, ariko nabyo ntibyatinda muri we.
Anavuga ko icyo gihe muri we yari atangiye kwiyumvamo umuziki, bituma atangira kujya gukorera i Nyamirambo, ariko abura amafaranga yo kwishyura indirimbo bituma ahitamo gutangira kwiga gukora (Production) indirimbo.
Yavuze ubu akigerageza kwikorera indirimbo, ariko yahisemo kubiharira aba Producer bakiri bato. Uyu muhanzi umaze irenga 10 mu muziki, anavuga ko yagiye kwiga ibijyanye no gutunganya indirimbo, ariko ko ubwo yahuraga na Producer Fazzo ariwe wamubwiye ko amubonamo ubushobozi bwo kuririmba.
Ati "Ni we wambwiye ati muvandimwe ushobora kuririmba. Ushobora gutangira urugendo rwawe rw'umuhanzi, naramubwiye nti ndumva nshaka kuba Producer."
Bruce Melodie avuga ko icyo gihe yakoze indirimbo yise 'Tubivemo' mu buryo bwo kugerageza, ariko ko bitewe n'uburyo yakiriwe byatumye arushaho kumva ko yakwinjira mu muziki.
Avuga ko ashingiye ku bitekerezo by'abantu, yahise akora indirimbo ya kabiri yise 'Telephone' abona abantu barayikunze, icyo gihe hari mu 2012. Yibuka ko icyo gihe, hari ibitangazamakuru byinshi, ariko ko imbuga nkoranyambaga zari zitaracengera cyane mu bantu.
Nyuma, avuga ko yahise ashyira hanze indirimbo yise 'Uzandabure' iba igihamya cy'uko akwiye gukora umuziki akareka ibyo gutunganyiriza indirimbo abandi bahanzi. Ati "Icyo cyabaye igihamya cy'uko noneho ndi umuhanzi. Nakiriwe neza. Kandi buri wese yarambwiraga ngo ufite ijwi ryiza, ntawavugaga ku bijyanye n'uko indirimbo ikoze."
Bruce Melodie avuga ko akora umuziki ajyanishije n'ibigezweho n'ibyo abantu bakunze, biri mu byatumye akora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Rock, Afrobeat, Amapiano n'izindi njyana.
Kuri we avuga ko kwandika indirimbo bishingira ku kuba mu rugo iwe ahafite studio y'umuziki, no kuba akunze kujya cyane muri studio yifashisha piano akandika indirimbo zinyuranye.
Biri mu byatumye akora Album yise 'Sample' yitegura gushyira hanze. Yavuze ko kuri Album ye hariho indirimbo 'Narinziko uzagaruka' yahimbiye umubyeyi we (Mama) witabye Imana.
Uyu muhanzi asobanura ko yandika iyi ndirimbo yishyize mu mwanya wa mushiki we wari ukiri muto ubwo Umubyeyi w'abo yitabaga Imana. Ati "Nishyize mu mwanya we, ndavuga nti natekerezaga ko uzagaruka, nakoze indirimbo zitanga ibyishimo, indirimbo zo kubyina, nakoze ku butumwa byinshiâ¦.'
N'ubwo ari kwitegura gushyira hanze Album, avuga ko amaze iminsi mu biganiro na Shaggy biganisha ku bitaramo bashaka gukorera i Burayi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Rwanda.
Akomeza ati "Turi gutegura ibitaramo (we na Shaggy) twabyita ko ari ibitaramo bizazenguruka Isi, kubera ko tuzajya mu Burayi, hano muri Amerika, tuzajya mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, mu rugo mu Rwanda, muri rusange uyu mwaka ni uwo guhura n'abafana banjye.'
Bizaba ari ku nshuro ya Kabiri Shaggy azaba ataramiye i Kigali, kuko ahaheruka mu 2008 mu bitaramo byari byateguwe na Sosiyete ya MTN yaririmbyemo.
Orville Richard Burrell CD wamenyekanye ku Isi nka Shaggy, aherutse gutangaza ko kuva mu 2008 ataramiye mu Rwanda ahafata nk'ahantu heza yageze mu rugendo rwe rw'ubuzima, kandi akangurira abatuye Isi kuhagera bakaba abahamya bw'ibyo yabonye.
Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari urwibutso afite ku mutima nyuma y'imyaka 15. Ni umwe mu bahanzi b'ibikomerezwa ku Isi, bagiye bashyira itafari ku rugendo rw'abandi bahanzi batandukanye, byanatumye yiyemeza gukorana na Bruce Melodie.
Shaggy yavuze kuva yava mu Rwanda ahabwira buri wese nk'ahantu heza yageze mu buzima bwiza. Ati "Nageze mu Rwanda, kandi nzabikangurira buri wese kujyayo. Icyo nabwira buri wese mpazi nk'ahantu hasa neza cyane."
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Boombastic', yavuze ko yanyuzwe n'uburyo imihanda ya Kigali isa neza n'uburyo buri kimwe kiri ku murongo.
Yavuze ko yagiye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ariko ko 'nta gihugu yabonye cyaruta u Rwanda'.
Orville Richard Burrell wamenyekanye nak Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, kandi izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma yo gusohora indirimbo 'It wasn't me' yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Anazwi cyane mu ndirimbo ziirmo nka 'Bombastic', 'In the Summertime', 'Oh Carolina', 'Angel' n'izindi. Yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitangazamakuru by'i Kigali.
Bruce Melodie yatangaje ko ari gutegura ibitaramo na Shaggy bizabera mu Rwanda
Bruce Melodie yavuze ko yinjiye mu muziki ahanini biturutse ku bihangano bya Ridermana na KGB yakundaga kumva
Bruce Melodie avuga ko Producer Fazzo ariwe wamubwiye ko yavamo umuhanzi mwiza kurusha gukorera indirimbo bagenzi be
Bruce Melodie na Shaggy baherutse guhurira mu kiganiro 'Good Morning America' kiri mu bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY
">