Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nk'uko njya mbirota' aritegura guhagurika ku kibuga cy'indege Mpuzahanga cya Kigali, tariki 24 Mata 2024 cya yerekeza muri Canada mu rugendo ruzamara ibyumweru bibiri muri kiriya gihugu.
Ni ubwa mbere agiye gutaramira muri Canada, ndetse ni ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira hanze y'u Rwanda, kuko yaherukaga gutaramira mu Uganda, igihugu gihereraye mu Majyaruguru y'u Rwanda.
Imyaka ine ishize ari mu muziki, uyu muhanzi yaranzwe no gushyira hanze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, kandi mu 2022 yakoze igitaramo cye bwite cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Yabwiye InyaRwanda, ko ibyaranze urugendo rwe mu gihe iriya myaka ishize ari byo byatumye atumirwa muri Canada. Ati 'Ni igitaramo ngiye kuhakorera ku nshuro yanjye ya mbere, kandi ntewe ishema no kuba abanyarwanda n'abandi bahatuye barahisemo ko njya kubataramira. Nditeguye rero mu buryo bwose kugirango nzatange ibyishimo.'
Yverry yavuze ko uretse gutaramira muri Canada, azaririmba no mu bukwe bubiri bw'abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bamutumiye hagati ya tariki 10 na 20 Gicurasi 2024.
Ati 'Urumva indirimbo zanjye nyinshi zubakiye ku marangamutima y'urukundo, kandi buriya akazi kenshi nkora mu Rwanda harimo no kuririmba mu bukwe. Ni akazi ukora kenshi mu kwezi n'ubwo abantu bashobora kutakubona bakibaza ngo ahugiye mu biki. Rero, nagiriwe umugisha wo kuririmba mu bukwe kenshi, byanatumye abazakora ubukwe muri Canada bifuza ko nazabataramira.'
Uyu mugabo avuga ko urugendo azakorera muri Canada, yateguye uburyo azarubyaza umusaruro, kuko ashaka kuzahafatira amashusho y'indirimbo ze nshya.
Yverry avuga ko afite indirimbo nyinshi yafatiye amajwi (Audio) ndetse harimo n'izo yafatiye amashusho azagenda ashyira hanze mu bihe bitandukanye.
Ati 'Ntabwo wagera muri gihugu nkakiriya ngo uhave utahakoreye ibikorwa byawe bya muzika. Rero, namaze kuvugana na Producer tuzakorana.'
Kugeza ubu abamutumiye muri iki gihe bamaze kuvugana nawe, ndetse mu gihe kiri imbere bazashyira hanze impapuro zamamaza iki gitaramo n'ibiciro byo kwinjira.
Yverry yaherukaga gusohora indirimbo 'Over' imaze amezi atatu igiye hanze, anafite indirimbo yise 'Njyenyine' yakoranye na Butera Knowless.
Ni indirimbo zabanjirijwe na 'Inshuti yanjye' yahimbiye umugore we, 'Ibyisi' ihimbaza Imana yakoranye na Serugo Jacque, 'Ibara', 'Uragiye' n'izindi.
Canada agiye gukoreramo igitaramo iri mu bihugu biherereye mu Majyaruguru ya Amerika. Ni igihugu gituwe n'abantu bo ku migabane itandukanye, ku buryo imibare igaragaza ko gituwe na Roho Miliyoni 40. Umujyi Mukuru wa Canada ni Ottawa, ariko bafite indi mijyi izwi nka Montreal ndetse na Vancouver.
Imibare igaragaza ko umuntu umwe ku banya-Canada bane yagiye muri iki gihugu nk'umwimukira, umubare munini mu bihugu bigize ihuriro y'ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7). Nko mu 2021, iki gihugu cyakiriye impunzi 20,428.
Yverry si we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ugiye gutaramira muri Canada, kuko abarimo Mugisha Benjamin [The Ben], Kenny Sol, Christopher, Nel Ngabo n'abandi barahataramiye.
Yverry yatangaje ko agiye gukorera igitaramo muri Canada ku butumire bw'abanyarwanda bahatuye
Yverry yavuze ko azaririmba mu bukwe bubiri bw'abanyarwanda n'inshuti z'abo
Yverry yavuze ko azava muri Canada afashe amashusho ya zimwe mu ndirimbo zeÂ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OVER' YA YVERRY
">Â
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YVERRY YAKORANYE NA KNOWLESS
 ">Â